IMG-20250808-WA0004

Abanyogosi, Imparata n’Abahebyi bazwiho gukora ubucukuzi butemewe bakomeje kubangamira ibidukikije

Udutsiko tw’abantu barimo abiyita Abanyogosi, Imparata n’Abahebyi bakunze kugaragara mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe; turatungwa agatoki ku kuba turi mu bantu bamaze igihe babangamira ibidukikije.

Aya mazina y’abangiza ibidukikije, ngo ahanini bayiyita iyo bamaze kwishimira ibyavuye mu musaruro w’amabuye y’agaciro na kariyeri baba bacukuye.

Ikibazo cya bariya bantu cyagaragarijwe mu bukangurambaga Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) n’Urwa RMB rushinzwe Mine, Peteroli na Gazi zimaze iminsi zikorera hirya no hino mu gihugu.

Ni ubukangurambaga bwakorewe mu turere twa Gicumbi na Gakenke two mu ntara y’Amajyaruguru, Gatsibo na Kayonza two mu burasirazuba na Muhanga na Kamonyi two mu majyepfo.

Abaturage ndetse n’abahagarariye sosiyete zicukura amabuye y’agaciro bahawe ibiganiro, bagaragarije RIB na RMB ko basanga ikibazo cy’ubucukuzi butemewe n’amategeko kitakemuka burundu hatabayeho imbaraga z’inzego zitandukanye.

Nk’Abanyogosi, Imparata n’Abahebyi bazwi mu turere twa Muhanga na Kamonyi, byagaragajwe ko biganje ahari ubucukuzi ariko budafite sosiyete zabiherewe uruhushya.

Ibi biri mu bikomeje gukurura impanuka z’ibirombe, aho abantu babura ababo mu buryo budasobanutse.

Ikigo cya RMB mu kiganiro cyatanzwe na Bagirijabo Jean d’Amour usanzwe ari Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubugenzuzi, yavuze ko hagiye gukorwa ubuvugizi ngo ahatari sosiyete zifite impushya byihutishwe kuzihabwa, kuko abenshi bitwikira icyo cyuho bagacukura mu buryo bwemewe n’amategeko.

Yunzemo ati: “Kurwanya ubucukuzi butemewe n’amategeko biri mu nyungu zacu twese, ariko n’amakompanyi acukura agomba kubahiriza amategeko ndetse akita no ku burenganzira bw’abacukuzi burimo no kubashakira ubwishingizi, kuko biri mu itegeko”.

Ubukangurambaga bwatangijwe na RIB bugamije kurwanya ibyaha byibasira ibidukikije, hasobanurwa ibyaha n’ibihano biteganywa mu itegeko ngo abantu bumve urwego iki kibazo kiriho.

Mwenedata Philbert, umukozi mu Ishami Rishinzwe Gukumira Ibyaha muri RIB, avuga ko ubu bukangurambaga bufite intego yo gukumira ibyaha bitaraba.

Yagaragaje kandi ko ibi byaha byibasira ibidukikije bigira ingaruka ku bantu ndetse n’igihugu muri rusange, akaba ari nayo mpamvu ibyaha n’amakosa bikorwa bifite ibihano bikomeye.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko RIB muri ubu bukangurambaga itaje gukurikirana abakora ubucukuzi bw’amabuye butemewe ahubwo yazanwe no kubukumira.

Yakomeje avuga ko ubu bucukuzi bw’Abahebyi bugira ingaruka zitera impfu ku babyeyi, abavandimwe ndetse n’abana, kandi urwo rupfu barugizemo uruhare.

Imibare itangwa na RIB yerekana ko mu myaka ibiri ishize mu gihugu hose hakozwe iperereza kuri dosiye 507 z’ubucukuzi bwamabuye y’agaciro na kariyeri mu buryo bunyuranyije n’itegeko.

Muri zo 37 zari izo mu karere ka Muhanga, mu murenge wa Nyarusange by’umwihariko w’aka karere hakaba haragaragaye dosiye 13 zakurikiranwe zishyikirizwa ubushinjacyaha.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *