Mu gihugu cya Kenya harategurwa itegeko rishya rigamije gufata no guhana abayobozi b’amadini cyangwa abapasiteri bakoresha amayeri n’ibinyoma kugira ngo babone amafaranga aho baba bavuze ko bakora ibitangaza.
Iryo tegeko rizwi nka Religious Organisations Bill, 2024 riteganya ibihano bikomeye ku bantu bazafatwa bakora ubu bujura bwo mu madini.
Itegeko rivuga ko umuyobozi w’idini cyangwa umupasiteri uzafatwa avuga ko akiza, aha umugisha cyangwa akora ibitangaza kugira ngo abone amafaranga, azacibwa amande atarenze miliyoni 5 z’amashilingi ya Kenya (Ksh 5 million) cyangwa agafungwa imyaka itarenze 10, cyangwa byose bikabera icyarimwe. Iri tegeko rizanareba n’abasaba abantu amafaranga bavuga ko bazabona “amafaranga ava ku Mana.”
Iri tegeko rishya ryatewe n’akaga ka Shakahola, aho abantu barenga 400 bapfuye mu itorero ryayoborwaga na Pasiteri Paul Mackenzie. Nyuma y’ibi, Perezida William Ruto yashyizeho itsinda ryihariye mu mwaka wa 2023 kugira ngo rirebe uko byakumirwa no guhagarika ibikorwa byo gukoresha idini mu nyungu bwite.
Itegeko ntirireba gusa abavuga ibitangaza by’ibinyoma. Rinahana umuntu wese ukoresha imbaraga cyangwa iterabwoba kugira ngo umuntu yinjire mu idini runaka. Uzafatwa azahanishwa amande atarenze miliyoni 1 z’amashilingi ya Kenya cyangwa igifungo cy’imyaka 3, cyangwa byose.
Abayobozi b’amadini bazasabwa kandi gutanga raporo y’imikoreshereze y’amafaranga buri mwaka, kandi hazashyirwaho Komisiyo y’Imibereho y’Amadini izajya igenzura ibikorwa byayo.
Nubwo iri tegeko rigikorwa mu nteko ishinga amategeko, bamwe mu bayobozi b’amadini bavuga ko rishobora kwangiza uburenganzira bwo gusenga no kwishyira hamwe biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Kenya.
Niriramuka ryemejwe, iri tegeko rizaba intambwe ikomeye mu kugenzura amadini no kurinda abaturage abapasiteri n’abahanuzi b’ibinyoma bakoresha ukwemera kw’abantu nk’ubucuruzi.





