Abaramyi bavukana Alicia na Germaine, bataramara iminsi muri muzika nyarawanda, binjiriye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana baheruka gushyira indirimbo hanze “URUFATIRO” muri Mata uyu mwaka, bateguje abakunze ibihangano byabo indirimbo ya kabiri barashyira hanze mu minsi ya vuba.
Ufitimana Alicia na Ufitimana Germaine, n’itsinda ry’abavandimwe rikorera umuziki mu karere ka Rubavu, ari naho aba bana bakiri bato bavukiye bahiga amashuri abanza, aho kuri ubu umukuru yiga muri Kaminuza y’u Rwanda, umuto muri bo akaba nawe yiga indimi n’ubuvanganzo (LFK) muri GSNDA (Groupe Scolaire Notre Dame d’Afrique), aba bose iyo muganiriye bakubwira ko impano yabo yashibukiye muri Korali kuko bakuze bakunda kuririmba.
Iyo urebye ku rukuta rwwabo rwa youtube, ari naho usanga iyi ndirimbo yabo ya mbere yitwa Urufatiro yasohotse kuya 17 Mata uyu mwaka wa 2024, yakunzwe n’abatari bake kandi ubona ko bayishimiye ugendeye ku butumwa buyiherekeje bugaragaza uko bayakiriye (Comment).
WANYURA HANO UKABASHA KUMVA INDIRIMBO YABO YA MBERE
Ureberera inyungu zabo, akaba Umubyeyi wabo ariwe Ufitimana Innocent, mu kiganiro yahaye BWIZA yaduhamirije ko indirimbo Rugaba irajya hanze vuba, yamaze gukorwa mu buryo bw’amajwi ubu harimo gutunganywa amashusho yayo.
Ati “Indirimbo nshya yitwa RUGABA iri gukorwa irajya hanze mu gihe gito, kandi dukomeje gushimira abanyarwanda uburyo bakiriye indirimbo ya mbere, ari nayo mpamvu tubasaba gukomeza kudushyigikira mu murimo w’Imana, iyi ndirimbo tugiye gushyira hanze irimo ubutumwa bugaruka ku gukomera kw’Imana, kandi intego ni ukujya basomera Bibiliya n’abatabona umwanya wo kuyisoma.”
Umubyeyi w’aba bana avuga ko imbogamizi zitabura cyane ku baririmbyi bakizamuka, ariko byose n’Imana ibibashoboza.







2 Responses
Abaramyi Alicia na Germaine nyuma y’Urufatiro bateguje indirimbo nshya
Nukuri impano yanyu ntago ariyubusa Imana ikomeze ibabe hafi pe
Murakoze cyane
Abaramyi Alicia na Germaine nyuma y’Urufatiro bateguje indirimbo nshya
Nibakomeze bizaza