Abarenga 100 bahitanwe n’inkubi y’umuyaga muri Mozambique na Malawi

Ibihugu bya Malawi na Mozambique byongeye kwibasirwa n’inkubi y’umuyaga kuri uyu wa 13 Werurwe, abarenga 100 bahasiga ubuzima abandi barakomereka.

Inkubi y’umuyaga yiswe Freddy yatangiye ku wa Gatandatu tariki ya 11 Werurwe, ihera muri Mozambique isenya amazu, inateza umwuzure ukomeye ku cyambu cya Quelimane.

Nyuma gato uyu muyaga wahise ukomereza mu gihugu cya Malawi, aho wateje imvura idasanzwe nayo iteza inkangu zivuganye benshi.

Magingo aya abahitanwe n’iyi nkubi muri Mozambique ntibaramenyekana ndetse n’ibyangijwe byose gusa imiyoboro y’amashanyarazi n’itumanaho rya telefone byarangijwe cyane.

Charles Kalemba umuyobozi w’ishami rishinzwe imicungire y’ibiza muri Malawi, yatangaje ko abantu 99 bahasize ubuzima, hakaba harimo 85 bakorera ubucuruzi mu gace ka Blantyre.

Umuyobozi w’ikigo cy’abaganga batagira umupaka (MSF) Marion Pechayre, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters kuri telefoni ko ibitaro bikuru i Blantyre byakiriye nibura imirambo 60 mu masaha ya nyuma ya saa sita.

Peter Kalaya, Umuvugizi wa Polisi yatangarije Reuters ko itsinda ry’abatabazi ryarimo rishakisha abantu bagizweho ingaruka mu duce twa Chilobwe, Ndirande ndetse na Blantyre kuko ariyo migi yibasiwe cyane.

Uyu muyanga wa Freddy uka umaze guhitana abantu 136 mu bihugu bya Malawi, Mozambique ndetse Madagascar guhera mu kwezi gushize ubwo wadukaga bwa mbere.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *