IMG-20250815-WA0009

Abarundi 8 bamaze umwaka urenga bafungiwe mu kibuga cy’indege cyo muri Philippines

Abarundi umunani bamaze umwaka n’amezi abiri bafungiwe ku kibuga cy’indege cyo mu mujyi wa Manila muri Philippines, baratabaza basaba ubufasha bwo kuhavanwa.

Aba Barundi barimo abakobwa babiri, abagore babiri, abana babiri n’abagabo babiri.

Bavuga ko bisanze ari imfungwa zifungiye i Manila, ubwo bahacaga bajya gushaka ubuhungiro.

Hagati ya Gicurasi na Kamena ngo ni bwo bageze muri Philippines, aho bari bizeye ubufasha bw’imiryango yita ku mpunzi bwo kubona ibihugu bahita berekezamo; gusa birangira batemerewe gusohoka mu kibuga cy’indege.

Kugeza ubu ngo bagumishijwe ahantu bashyizwe ho kuba bonyine mu kibuga cy’indege, akaba ari ho birirwa bakanaharara.

Umwe muri bariya Barundi yabwiye BBC ko bahisemo kujya muri Philippines, kuko igihugu cya Singapore bari babanje kunyuramo nta biro by’ishami rya Loni ryita ku mpunzi (UNHCR) bihaba.

Ntihazwi icyatumye Philippines ifunga bariya bantu, gusa mbere yo kubaheza mu kibuga cy’indege basabwe gusubira muri Singapore ariko na bo barabyanga.

Uwatanze intabaza avuga ko we na bagenzi be babayeho nabi cyane, ati: “Tumaze umwaka tutabona izuba cyangwa hanze, dufungiwe hamwe twese abagore, abana n’abagabo, ntacyo dufite turyamaho uretse udukarito n’udukeka dusaswa hasi twacikaguritse.”

Yunzemo ati: “Aho dufungiwe amatara ntazima amasaha 24/24, tugaburirwa rimwe ku munsi ibiryo by’intica ntikize, icyibagiranwe burundu cyo ni ukuvurwa. Abenshi turwaye impyiko, diyabete, umutima ndetse n’izindi ndwara zikeneye abaganga.”

Abo Barundi kandi bavuga ko hejuru yo gufatwa nabi banatotezwa ndetse bakabwirwa amagambo y’ivangura n’abashinzwe kubarinda.

Bavuga kandi ko nyuma yo kwimwa ubufasha na HCR ya Philippines ndetse na Leta y’iki gihugu, bitabaje imiryango yita ku mpunzi y’i Burayi babinyujije mu Ishyirahamwe ry’Impunzi z’Abarundi ziba mu Bubiligi.

Désiré Ndayizeye uyoboye iryo shyirahamwe avuga ko na bo bagerageje gutabara bariya bantu ariko bikaba iby’ubusa.

Ati: “Twitabaje HCR y’i Burayi dusanzwe dukorana buri munsi, itubwira ko irimo kuvugana na HCR muri Aziya hamwe n’igihugu cya Philippines, ariko twategereje ko baduha igisubizo kirambuye turaheba. Ibirimo gukorerwa Abarundi muri Philippines ni uguhonyora uburenganzira bwa muntu.”

HCR y’i Burayi yo ivuga ko imaze igihe ivugana n’inzego zirimo Leta ya Philippines ngo bariya Barundi bafungurwe; ariko bikaba bitoroshye.

Leta ya Philippines ntacyo iratangaza kuri kiriya kibazo.

Muri Mutarama uyu mwaka Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burundi yatangaje ko ntaho yahera itabara bariya baturage bayo, ngo kuko banze ko numéro zabo za telefoni zimenyekana muri iriya Minisiteri.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *