faustino-1 (1)

Abarundi baracyatsikamiwe nk’uko byahoze mu gihe cy’ubukoloni – Faustin Ndikumana

Inararibonye mu by’ ubukungu akaba n’ umuyobozi w’ umuryango PARCEM Faustin Ndikumana aremeza ko abarundi na nubu bagitsikamiwe nkuko nubundi bahoze bakoronizwa n’abaloni ngo kuko abarundi bakirenganywa, bakanyagwa utwabo, gufungirwa ubusa no gusahura umutungo w’igihugu.

Faustin Ndikumana kandi yemeza ko abarundi bari mu bukene batigeze babona kuva aho u Burundi buboneye ubwigenge.

Mu gihe u Burundi bwaraye bwijihije imyaka 63 ishize bubonye ubwigenge Faustin Ndikumana hari ibyo abona ko na n’ ubu abarundi batarabona ubwigenge nyakuri.

Nkuko byemezwa n’uwo muhanga mu by’ ubukungu, akaba anayoboye umuryango ushinzwe gukangurira abarundi guhindura ingendo PARCEM, avuga ko nubwo imyaka 63 ishize uburundi bubonye ubwigenge ariko ko bugifite ibibazo by’ubukungu bidasanzwe.

Faustin Ndikumana yameza ko uretse kuba igihugu cyugarijwe n’ibibazo by’ubukungu, na nubu abarundi bakigicinyizwa,kurenganywa,gupfungirwa ubusa kunyarwa utwawe no gusahura amatungo y’igihugu.

Ikindi Faustin Ndikumana agaragaza ni uko ko myaka 63 ishize ariko hakaba hakigaragara impunzi nyinshi z’Abarundi bari hanze y’igihugu kandi bagomba kuba mu gihugu cyabo.

Iyi nararibonye isoza isabaa leta y’ u Burundi kugenzura neza icyo kibazo kuko gishobora gutuma mu gihugu hongera kuvuka ibibazo by’amacakubiri urebye umwiryane ukomeje kugaruka ku bibazo by’ itsemba bwoko.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *