Abagize Umuryango w’Abarundi baba mu kibaya cya Ruzizi ho muri Teritwari ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, bandikiye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, bamusaba gutabara abaturage bo muri ako gace bamaze imyaka myinshi bakorerwa ubwicanyi, ihohoterwa n’akarengane gakabije.
Umuyobozi w’ishyirahamwe rya bariya baturage, Raymond SHERIA MULIRO, mu ibaruwa yandikiye Tshisekedi ku wa 13 Ugushyingo 2025, yagaragaje ko mu kibaya cya Ruzizi hari umutekano muke ukabije umaze imyaka myinshi ugaragara muri Kivu y’Amajyepfo, cyane cyane muri Teritwari ya Uvira.
Kopi y’iyo baruwa yanohererejwe abayobozi barimo Perezida William Ruto wa Kenya akaba n’umuyobozi w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Paul Kagame w’u Rwanda, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, Salva Kiir wa Sudani y’Epfo na Hassan Sheikh Mohamud wa Somalia.
Abandi ni Perezida João Lourenço wa Angola muri iki gihe uyoboye umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Perezida wa Komisiyo y’uyu muryango cyo kimwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres.
Abarundi baba mu kibaya cya Ruzizi bavuga ko bamaze imyaka myinshi bakorerwa ibikorwa by’iterabwoba, ubwicanyi, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ivangura rya politiki, akajagari k’ubuyobozi, ubukene bukabije n’isenyuka ry’ibikorwaremezo.
Bibukije by’umwihariko iyicwa ry’Umwami wabo (Mwami) NDABAGORE NSABIMANA Floribert, kimwe na bene wabo bagiye bicwa mu bihe bitandukanye; ibyo bagaragaje ko byabateye gutakaza icyizere ndetse bikaba byarateye “ubwoba n’agahinda gakomeye”.
Mu ibaruwa bandikiye Tshisekedi kandi bavuga ko n’ubwo batanze ubusabe bwabo inshuro nyinshi ku nzego zitandukanye, ibyo basaba byakomeje kwirengagizwa. Bavuga ko ibyo byose byabateje gukomereka mu mitekerereze no kumva ko Leta yabatereranye.
Aba baturage basobanura ko batarwanya ubutegetsi cyangwa ngo basabe ibintu by’umurengera, ahubwo ko “basaba gusa ko bahabwa ubutabera, uburenganzira bwabo nk’abaturage no kubahirizwa k’uburenganzira bwa muntu.”
Mu byo basaba Perezida Tshisekedi harimo gukuraho no kwirukana ingabo z’u Burundi (FDNB), imbonerakure ndetse n’abarwanyi ba FDLR bagaragara muri chefferie yabo.
Bavuga ko abo barwanyi bafatanyije n’amatsinda yitwaje intwaro arimo Mai-Mai na wazalendo, bakomeje guhohotera abaturage, kubasambanya, kubasahura no kudakwiza umutekano.
Abo baturage bavuga ko ububasha bwa Leta bukomeje kugaragara nk’uburi kure kuri ako gace, kandi ko ibyo biha urwaho imitwe yitwaje intwaro n’ingabo z’amahanga zikigira nk’abategetsi ku butaka butari ubwabo.
Ku bwa bariya Barundi, igihe kirageze ngo Leta ya RDC ikore ibyihutirwa “bigamije kurengera abaturage, kongera icyizere mu buyobozi no gushyiraho ibiganiro byimbitse kugira ngo ibibazo bimaze imyaka myinshi bikemuke”.
Yunzemo ko Abarundi baba mu Ruzizi bihanganye igihe kinini, kuri ubu ukwihangana kwabo kuri kugana ku ndunduro, gusa agaragaza ko afite icyizere cy’uko ubutegetsi bwa Repubulika butazatererana abaturage bayo.




