Abarwanya Perezida Nkurunziza barikwicwa urubozo harimo gufungwa ibicina n'amarozi

Umuryango Amnesty International wagaragaje icyegeranyo gishinja igisirikare cy’u Burundi gukoresha uburozi (Acide) no gukubitisha ibyuma (Fer a Beton) abarwanya ko Nkurunziza ayobora manda ya gatatu kugira ngo bamene amabanga.
Amnesty ishinja polisi y’u Burundi n’Ibiro by’Ubutasi, SNR, gukora iyica rubozo no gufata nabi abakekwaho kugira uruhare mu myigaragambyo yo kwamagana Nkurunziza kuva muri Mata 2015.
Uyu muryango uvuga ko Polisi yakubitishije abaturage intsinda n’ibibando, naho SNR igakoresha ibyuma no kuvika imitwe y’imfungwa mu byondo.

Burundi
Igisirikare cy’u Burundi cyatunzwe agatoki kubera iyica rubozo

Umwe mu bafunzwe muri Kamena yeretse Amnesty inkovu z’inkoni za fer a beton yakubiswe yambaye ubusa.
Yagize ati” Bafashe ikintu cya litiro eshanu cyuzuye umucanga bakinzirika ku bugabo, hashize isaha nta ubwenge. Nabugaruye banyicaza mu kizenga cy’uburozi bwa batiri… byarantwitse bitavugwa.”
Umunyamakuru w’Umurundi, Esdras Ndikumana, w’imyaka 54, ukorera AFP na RFI, nawe yakubiswe iz’akabwana na SNR mu gihe cy’amasaha abiri.
Nawe yagize ati” Imfungwa zifungwa mu buryo butemewe n’amategeko, zikicwa rubozo, zifatwa bunyamaswa, ntizibona uko zihura n’abaziburanira,abo mu muryango wabo cyangwa abaganga.”
Amnesty ivuga ko yashatse kuvugana na polisi ndetse na SNR ntihagire ugira icyo avuga kuri ibyo birego.
Mu cyumweru gishize nibwo Nkurunziza yarahiye kuyobora u Burundi kuri manda ya gatatu, umuryango mpuzamahanga wemeje ko yatowe ku buryo butanyuze mu mucyo.
Kuva Gen. Adolphe Nshimirimana yakwicwa, abantu batazwi bamaze kwica abasaga 20 mu mujyi wa Bujumbura.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Leki@bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *