Abasekirite bakurikiranyweho gushaka kurasa Minisitiri Nyamutoro bitabye urukiko bahakana ibyo bashinjwa

Abashinzwe umutekano bigenga (Security Guard), batandatu bashinjwa gushaka kurasa Minisitiri Nyamutoro, bagejejwe imbere y’umucamanza ‘Julius Mutabazi’ mu rukiko i Kabale, bahakana ibyo baregwa.

Aba basekirite bakurikiranyweho ibyaha birindwi by’iterabwoba nyuma yo gutabwa muri yombi bakurikiranyweho gutera ubwoba Minisitiri w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no gushaka kumurasa.

Minisitiri Nyamutoro icyo gihe yari kumwe n’itsinda rye ubwo basuraga ahacukurwa amabuye y’agaciro mu karere ka Rubanda mu cyumweru gishize.Bose bahakanye ibyo baregwa.

Ubwo yahingukaga ahasanzwe hacukurirwa amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko ari mu kazi ke, abashinzwe umutekano waho bahamagaye umuyobozi w’icyo kirombe ategeka ko babarasaho.

Polisi yahise ihagoboka ibambura intwaro ihita ibata muri yombi.Kuva taliki 20 Kamena 2024 bagifatwa bahise bajyanwa gufungirwa kuri sitasiyo ya Polisi bahavanwa kuri uyu wa Mbere bajyanwa imbere y’Urukiko.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *