Govz1WjXAAAr064

Abashinzwe ibibazo bya Gisirikare muri za ambasade baganiriye na RDF

Kuri uyu wa Kane, itariki 17 Mata, abashinzwe ibibazo bya Gisirikare (Defence Attachés) muri za ambasade bemerewe gukorera mu Rwanda bakiriwe ku cyicaro gikuru cya Minisiteri y’ingabo ku Kimihurura baganirizwa ku bibazo by’umutekano. Baganirijwe ku bijyanye n’umutekano w’imbere mu gihugu no hanze yacyo ndetse no ku bikorwa bya RDF mu mahanga.

Mu ijambo rye ry’ikaze, Brig Gen Patrick Karuretwa, Umuyobozi mukuru w’ubutwererane mpuzamahanga bwa gisirikare muri minisiteri y’ingabo, yashimangiye ko iyi nama ari umwanya wo kungurana ibitekerezo kwabo ndetse no kubaza ibibazo bijyanye n’ingaruka zitandukanye z’umutekano w’akarere ndetse n’Isi.

Iki gikorwa kitabiriwe na ba Defence Attachés 25 bahagarariye ibihugu bitandukanye n’umuryango umwe mpuzamahanga, aribyo: Angola, u Bushinwa, Repubulika ya Ceki, Danemark, Misiri, Ethiopia, u Bufaransa, u Budage, u Butaliyani, u Buhinde, Yorodani, Malawi, Namibia, u Buholandi, Qatar, Repubulika ya Koreya, u Burusiya, Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango Mpuzamahanga wa Croix Rouge (ICRC).

RDF ikunze gutegura inama z’umutekano nk’iyi kugira ngo abashinzwe ibibazo bya Gisirikare muri za ambasade, ababa mu Rwanda no hanze, bahabwe amahirwe yo kungurana ibitekerezo, no kuganira ku bijyanye n’iterambere ry’umutekano ku rwego rw’igihugu, akarere, ndetse n’Isi yose hagamijwe gushimangira ubufatanye bw’ibihugu ndetse n’ingabo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *