Leta y’u Rwanda yatangaje ko igiye kuvugurura itegeko rigenga ikoreshwa ry’umuhanda, hagamijwe guteza imbere umutekano wo mu muhanda no kugabanya impanuka. Ibi bizakorwa binyuze mu ikoranabuhanga rigezweho, ndetse no gushyiraho uburyo bushya bushingiye ku manota y’imyitwarire y’abatwara ibinyabiziga.
Uyu mushinga w’itegeko, wemerejwe mu Nama y’Abaminisitiri yo ku wa 17 Mata 2025 iyobowe na Perezida Paul Kagame, uteganya ko buri mwaka abashoferi bazajya bahabwa amanota y’imyitwarire hagendewe ku buryo bitwaye mu muhanda. Uwitwaye neza akazajya agumana amanota ye yose, naho ugaragaje imyitwarire mibi akakatwa amanota.
Abazitwara neza bazagabanyirizwa ubwishingizi
Minisitiri w’Urubyiruko, Utumatwishima Abdallah yatangaje ko hazashyirwaho uburyo bwo guhemba abatwara neza ndetse no guhana abagaragaza imyitwarire mibi.
Abinyujije ku rubuga rwa X (yahoze ari Twitter) yagize ati: “Umuntu uzitwara neza akagumana amanota ye yose, haratekerezwa ko azajya agabanyirizwa igiciro cy’ubwishingizi kuko aba afite ibyago bike byo guteza impanuka.”
Ku rundi ruhande, abashoferi bazajya bagira amanota make bashobora kuzamburwa uruhushya rwo gutwara mu gihe runaka, ndetse bikaba byanabagiraho ingaruka mu gihe bashaka akazi ko gutwara.
Minisitiri yakomeje asobanura ko “Amanota mabi azanagira ingaruka ku bwishingizi kuko bigaragaza ko hari ibyago byinshi byo gukora impanuka.”
Hagiye gushyirwaho uburyo buhamye bwo kwigisha abatwara ibinyabiziga
Uyu mushinga w’itegeko kandi uteganya ishyirwaho ry’amabwiriza agena ibipimo ngenderwaho mu gushinga no kuyobora amashuri yigisha gutwara ibinyabiziga, mu rwego rwo kongera ireme ry’ubumenyi butangwa n’aya mashuri.
Biteganyijwe ko ibisobanuro birambuye ku bijyanye n’amanota y’imyitwarire ndetse n’ihazabu bizatangazwa mu Iteka rya Minisitiri ririmo gutegurwa.




