Umuvanzi w’imiziki Gateka Esther uzwi nka DJ Brianne,yongeye kurikoroza avuga ko yacumujwe mu rusengero rwa Women Foundation ruyoborwa na Apotre Mignone, nyuma y’uko ngo umwe mu bapasiteri bo muri urwo rusengero yigishije inyigisho zitamuryoheye.
Aha Brianne yasangije abamukurikira izo nyigisho ngo zagarukaga ku kuntu ngo muri urwo rusengero abantu baho bose Imana yabahaye imitungo irimo amamodoka nyamara harimo n’ababuraye.
Yagize ati”Nashakaga kwigira umubatizo ntabwo ari cyera, ndavuga nti rero ndashaka ko ari Mignone uzanyibatiza kuko ndamukunda nkunda inyigisho ze, ntangira rero kuzajya njya gusengerayo. Umunsi wa mbere rero natangiye kujya gusengera kwa Mignone, Imana imbabarire kuko narahacumuriye.”
Yakomeje agira ati”Nahacumuriye gute?Naragiye ndicara n’umushuti wanjye,nahasanze umumama wirabura muremure,yararimo yigisha Ijambo ry’Imana.Ari kwigisha ntabwo yabivuze mu rwego rwo gushima Imana,…Uwo mumama yarari kuvuga ngo umva,turanezerewe..hano kwa Mignone dufite amamadoka,dufite amazu meza,turya neza.”
Brianne avuga ko akimara kuvuga ibyo hinjiye igikundi cy’ababyeyi babicaza ku ruhande kuko ariho hari hasigaye umwanya, kandi abibona ko bimeze nabi.Avuga ko bishoboka ko yabivuze mu buryo Brianne atari amenyereye kuko ngo asanzwe abizi ko biba mu gihe cyo gushima Imana rero biza gutuma ahacumurira.
Yongeyeho ko kuko yari yagiye agiye kwirebera Mignone, ngo yaramutegereje arigisha ariko akigera ku ruhimbi nyuma y’iminota 15 ngo nibwo yahishuye ko muri urwo rusengero hari harimo abantu icumi baburaye arinabwo yabahaye ubufasha.Avuga ko Imana iyo idakoresha Mignone ngo hari abari gutaha bababaye kubera izo nyigisho.
Gusa ngo kuva icyo gihe ntarasubirayo kuko ngo abashumba ba Mignone nibo bancumuje usibye ko ngo umuntu umwe atariwe wamugusha wenda ngo azasubirayo.





