Abasigajwe inyuma n’amateka barasabwa kwitabwaho byihariye

Abasigajwe inyuma n’amateka barasaba Leta y’u Rwanda kubitaho mu buryo bwihariye, kuko ngo kubaha amahirwe angana n’ay’abandi Banyarwanda bigaragara ko bitabasha kubageza ku rwego rumwe rw’iterambere.

Ubu busabe bwagaragajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ishyirahamwe COPORWA ry’ababumbyi, Bavakure Innocent, usanzwe ari Umuvugizi w’abasigajwe inyuma n’amateka mu Rwanda.

Bavakure, mu kiganiro Imvo n’Imvano cya BBC Gahuza, yagize ati: “Twakoze inama ku rwego rw’igihugu, dutumira abayobozi ba MINALOC, umuyobozi wa MINIJUST, dutumira abayobozi ba MINEDUC, tubagaragariza ko hari ikibazo cy’ubukene karande bw’iyi miryango, bujyanye n’uko iki cyiciro cy’Abanyarwanda ahanini badakunze kugira uruhare mu kugena ibibakorerwa.”

Yakomeje ati: “Ujya kubona niba nta murima afite, ugasanga ahawe inka kandi adafite aho ayororera. Byagiye bigaragara muri za Nyamagabe na Rutsiro aho dukorera, ugasanga inka yayigurishije cyangwa yabuze uko ayorora. Nibura hagakwiye kuba yahabwa nk’ihene kuko akenshi na kenshi ntafite n’uwo murima. Tukabona ko hari ibyo yagiye ahabwa ariko atabigizemo uruhare.”

Mu bindi bibazo byagaragajwe, harimo icy’uburezi, aho Bavakure avuga ko umwihariko bahabwaga wavuyeho. Ati: “Ka kantu k’umwihariko kakuweho. Nkatwe twiga, MINALOC yajyaga idushyiriraho akantu ko kudufasha ariko uko ibihe bigenda bihinduka hakaza gahunda yo gufasha muri rusange, none aha ngaha ntabwo imibare yakomeje kwiyongera y’abiga muri iki cyiciro.”

Abajijwe niba abasigajwe inyuma n’amateka bafatwa mu buryo bw’umwihariko, Bavakure yasubije ati: “Ikintu cy’umwihariko kirakenewe, niba hariho na budget igenewe abatishoboye cyangwa se abantu b’abanyantege nke, bongere bashyireho akantu kavuga ngo ‘iyi ni budget ifasha abasigajwe inyuma n’amateka kwiga nibura amashuri abanza, ayisumbuye na kaminuza’. Nibura tujye tunakomanga, tuzi ngo hari icyo tugenerwa.”

Bavakure agaragaje ubu busabe nyuma y’aho tariki ya 9 Kanama 2023 hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’abasangwabutaka. Mu Rwanda bitwaga ‘Abatwa’ gusa baje guhindurirwa izina, bitwa abasigajwe inyuma n’amateka bitewe n’ingaruka mbi zatewe n’ivanguramoko.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *