Rw-1j26341

Abasirikare 2 ba RDF baguye muri Centrafrique bagiye gushimirwa

Sergent Major Fiston Murwanashyaka na Caporal Eliakim Niyitegeka bombi bo mu ngabo z’u Rwanda (RDF), bagiye gushimirwa n’Umuryango w’Abibumbye kubera ubwitange bagiye bagaragaza mu bikorwa byo kugarura amahoro bakaza no kubiburiramo ubuzima.

Aba basirikare bazashimirwa ejo ku wa Kane tariki ya 29 Gicurasi 2025, mu birori bizabera ku cyicaro cya Loni i York York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Loni mu itangazo yasohoye ku wa Kabiri, yavuze ko bariya basirikare baguye mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA) “bazahabwa Umudali wa Dag Hammarskjöld mu rwego rwo kubashimira ubutwari n’ubwitange bagaragaje mu gihe bari mu nshingano.”

U Rwanda rufite hafi 5,900 by’abasirikare n’abapolisi mu butumwa bw’amahoro bwa Loni, rukaba ari Igihugu cya kabiri ku Isi gifite umubare munini, w’abagurura amahoro n’umuteno.

Abo barimo abagore 660 bakorera mu butumwa bw’amahoro bwa Loni mu duce twa Abyei (mu rugabano rw’Ibihugu bya Sudani y’Epfo na Sudani), Repubulika ya Centrafrique no muri Sudani y’Epfo.

Biteganyijwe ko muri uwo muhango, Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres azashyira indabo ku rwibutso rw’abarinda amahoro barenga 4,400, bapfiriye mu kazi kuva mu 1948.

Azayobora kandi umuhango uzabera mu cyumba cy’inama y’Ubutegetsi, aho Umudali wa Dag Hammarskjöld uzatangwa ku barinda amahoro 57 barimo abasirikare, abapolisi n’abasivili bapfiriye mu butumwa bwa Loni mu mwaka ushize.

António kandi biteganyijwe ko azatanga n’ibihembo ku bagore bahize abandi mu mirimo yo kugarura amahoro, barimo Squadron Leader Sharon Mwinsote Syme, wo muri Ghana, uzahabwa igihembo cy’umwaka cyo kuba indashyikirwa mu kwimakaza uburinganire bw’abagabo n’abagore mu gisirikare ndetse na Superintendent Zainab Gbla wo muri Sierra Leone, uzahabwa igihembo cy’umugore w’umupolisi witwaye neza mu bikorwa bya Loni, mu mwaka wose.

Bombi bakorera mu Butumwa bw’Umutekano bw’agateganyo bwa Loni muri Abyei (UNISFA).

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *