Perezidansi ya Tchad yatangaje yatangaje ko abasirikare babarirwa muri 40 b’iki gihugu biciwe mu kigo cya gisirikare giherereye hafi y’ikiyaga cya Tchad barimo.
Byabaye ku Cyumweru tariki ya 27 Ukwakira.
Itangazo Perezidansi ya Tchad yasohoye kuri uyu wa Mbere rivuga ko nyuma ya kiriya gitero Perezida wa kiriya gihugu, Gen Mahamat Idriss Déby yahise atangiza ibikorwa byo guhiga abakigabye.
Kugeza ubu abari inyuma ya kiriya gitero ntibaramenyekana.
Icyakora kuva muri 2009 akarere gaherereyemo ikiyaga cya Tchad kakunze kwibasirwa n’ibitero by’imitwe y’iterabwoba irimo Islamic State na Boko Haram.



