73335490_1004

Abasirikare ba Israel bishe abantu 93 Muri Gaza bashakaga ibyo kurya

Mu gihe intambara ikomeje kwiyongera mu gace kagize Intara ya Gaza, kuri ubu leta  yatangaje ko ikindi gitero cya Isirayeli cyahitanye  abantu 93 mu ntara ya  Gaza ubwo barimo bagerageza gushaka ibyo kurya.

Ibi byabaye ejo ku cyumweru ubwo abaturage benshi b’Abapalestina bariteraniraga ahatangirwa imfashanyo y’ibiribwa, bakaza kuraswaho n’igisirikare cya Israel.

Bivugwa ko aba baturage bagabweho igitero ari izi mpunzi zari zaje gushaka imfashanyo y’ ibiribwa ziganjemo abana, abagore n’abasaza, zishwe n’urusorongo rw’amasasu yaturukaga hafi y’umujyi wa Gaza.

Amakuru yatangajwe n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (WFP), yemeza ko imodoka zigera kuri 25 zari zitwaye imfashanyo y’ ibiribwa na zo zahuye n’akaga ubwo zinjiraga mu gace ka Gaza zivuye muri Israel zigasanganizwa urufaya rw’ amasasu.

Aba baturage bakuwe mu byabo n’ intambara bari bari baje ushaka ibyo kurya na bo kubera inzara ikabije bari bafite, bagerageje kwegera imodoka zitwaye ibyo biribwa, ariko baza kumishwaho urufaya rw’ amasasu mu mwanya wo guhabwa imfashanyo abagera kuri 93 bahasiga ubuzima.

Ni igikorwa cyateye intimba n’agahinda gakomeye abatari bake barimo n’ umuryango mpuzamahanga utabara imbabare, dore ko abaturage ba Gaza basanzwe babayeho mu buzima bwo guhunga na bwo bwuzuyemo inzara, ubukene n’umutekano mucye.

Nubwo ubuyobozi bw’ Intara ya Gaza buvuga ko abasirikare ba Israel barashe ku baturage bigahitana ubuzima bwa benshi, igisirikare cya Israel cyo cyahakanye iyi mibare y’abaguye muri aya makimbirane.

Cyagize kiti: “Twebwe twafashe icyemezo cyo kurasa amasasu yo kuburira nyuma yo kubona ko abaturage benshi bakomeje gusatira hafi y’aho abasirikare bacu bakambitse bwari uburyo bwo kubakumira.”

Kugeza ubu, amahanga akomeje gusaba ko habaho agahenge no kwihutira kugeza ubufasha ku baturage batuye Gaza, nubwo abaturage bakomeje kuba ba nyamwigendaho mu ntambara itarimo gutanga icyizere cyo kurangira vuba.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *