Ku wa Gatanu tariki ya 5 Ukuboza 2025, Urukiko rwa Gisirikare rwa Nyamirambo rwasomye urubanza ruregwamo Maj Vincent Murigande, Capt Peninah Mutoni na Capt Peninah Umurungi, bashinjwaga ibyaha bijyanye no gukoresha umutungo wa Leta mu buryo butemewe, byakozwe binyuze muri Minisiteri y’Ingabo.
Ibyaha byabashinjwaga bifitanye isano n’urugendo rwa APR FC yakoreye mu Misiri muri Nzeri 2024, ubwo yahanganaga na Pyramids FC muri CAF Champions League, ndetse n’izindi ngendo zitandukanye zagizemo uruhare ba ofisiye ba RCS.
Urukiko rwasanze bimwe mu birego Ubushinjacyaha bwabareze bifite ishingiro. Rwanzuye ko Maj Vincent Murigande atari ahamwe n’icyaha cy’ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe. Nyamara rumuhamya icyaha cyo kutamenyesha inzego ko hari icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye cyari cyakozwe, rumukatira igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu ya 300,000 Frw.
Ku ruhande rwa Capt Peninah Mutoni, urukiko rwemeje ko akurikiranyweho kandi ahamwa n’ibyaha birimo: gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, no guhindura cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.
Yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw.
Naho Capt Peninah Umurungi, urukiko rwanzuye ko adahamwa n’uruhare mu byaha byo gukoresha umutungo wa Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko cyangwa kuba icyitso mu gukoresha inyandiko mpimbano.
Urukiko rwa Gisirikare rwa Nyamirambo kandi rutegetse ko Maj Murigande na Capt Mutoni bafungwa.




