Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) ku wa Mbere tariki ya 28 Nyakanga cyazezeye ku nshuro ya 13 ku basirikare bacyo bageze mu gihe cyo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ndetse n’abarangije amasezerano y’akazi; mu rwego rwo kubashimira ku bw’akazi gakomeye bakoreye igihugu.
Abasezerewe nk’uko RDF yabitangaje barimo ba Ofisiye bo ku rwego rwa ba Jenerali, ba Ofisiye bakuru (kuva kuri bafite ipeti rya Major kugeza ku bafite irya Colonel), ba Ofisiye bato n’abandi basirikare.
Umuhango wo gusezera kuri ba Ofisiye Jenerali na ba Ofisiye bakuru bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru wabereye ku Cyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura, mu gihe gusezera kuri ba Ofisiye bato n’abandi bagenzi babo byabereye kuri buri Cyicaro Gikuru cya Diviziyo bakoreragamo, ariko abari mu mujyi wa Kigali bibera mu Kigo cya Gisirikare cya Kanombe.
Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda ni we wayoboye umuhango wo gusezerera bariya basirikare mu cyimbo cy’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (Perezida Paul Kagame).
Ni umuhango kandi wanitabiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga cyo kimwe n’abashakanye na bariya boherejwe mu kiruhuko cy’izabukuru.
Mu izina rya Perezida Kagame, Minisitiri Marizamunda yashimiye abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ku bw’akazi gakomeye bakoreye u Rwanda mu gihe rwari rubakeneye.
Ati: “Mwahagaze mushikamye mu gihe cy’urugamba rwo kwibohora, muhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi kandi kuva icyo gihe mwagize uruhare rukomeye mu kongera kubaka igihugu cyacu. Mwagize uruhare rukomeye mu guhindura RDF igisirikare gikomeye kandi cy’umwuga, haba imbere mu Rwanda no ku ruhando mpuzamahanga. Umusanzu wanyu by’umwihariko mu gisirikare wasize umurage uhoraho.”
Minisitiri Juvenal Marizamunda kandi yabwiye bariya basirikare ko n’ubwo bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, ubunarari onye n’ubwenge bafite bikiri ingenzi ku iterambere ry’igihugu; abasaba guhora bumva ko ari bamwe mu bagize RDF.
Gen. Mubarakh Muganga we yabashimiye ku bwo kwitanga, umurava n’umusanzu ukomeye bahaye igihugu; ndetse n’ikinyabupfura cyabaranze mu rugendo rw’abo nk’abasirikare, abasaba gukomeza gukorana n’umuryango mugari w’Abanyarwanda mu rwego rwo gukomeza kubaka igihugu.
Yagize ati: “Uyu ni umunsi ukomeye cyane ku basirikare bitanze cyane. N’ubwo musezerewe mu mirimo ya gisirikare, ntimusezeye ku ndangagaciro ziranga ingabo z’u Rwanda. Izi ndangagaciro zizakomeza kubayobora kandi zibafashe gukomeza kwitegura gukora igihe cyose muzahamagarwa.”
“Turabashimira byimazeyo ku bwitange n’ubudahemuka mwagaragaje, kuva mu rugamba rwo kwibohora, mu rugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no mu rugendo rurerure kandi rutoroshye rwo kubaka bundi bushya igihugu cyacu. Mwagize uruhare rukomeye mu kugira u Rwanda igihugu ruri cyo uyu munsi.”
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yanashimiye abashakanye na ba Ofisiye bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ku bw’ishingano zikomeye zo kwita ku miryango bakoze mu gihe abo bashakanye bari badahari.
Maj Gen (Rtd) Wilson Gumisiriza, wavuze mu izina rya bagenzi be bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, yagaragaje ko atewe ishema n’iterambere RDF imaze kugeraho n’uruhare we na bagenzi be bagize gutuma igera ku rwego iriho uyu munsi.
Yavuze kandi ko n’ubwo bagiye mu cyiciro gishya cy’ubuzima bacyiteguye gukorera u Rwanda mu buryo butandukanye.
Ati: “Turashima tubikuye ku mutima Perezida wa Repubulika ku bw’ubuyobozi bufite icyerekezo yahaye RDF yamaze gukura ikaba igisirikare cyubashywe cyane, haba imbere mu gihugu no mu mahanga.”
Yunzemo ati: “N’ubwo dusezeye mu kazi, turacyiteguye kandi dufite ubushake bwo gukorera igihugu cyacu mu gihe cyose tuzitabazwa. Uyu munsi dushobora kuba tugiye kwiyambura umwambaro wa gisirikare, ariko ntidusezeye ku nshingano zacu ku gihugu.”







