Abasirikare barindaga Gen Pontien Gaciyubwenge wahunze ashinjwa ubugambanyi ngo bafungiye ahatazwi

Mu gihe bitangazwa ko mu Burundi hakomeje kugaragara ibibazo by’umutekano muke, igikomeje gutera inkeke benshi ni itabwa muri yombi rya bamwe mu bashoferi n’abarindaga umutekano w’abayobozi muri polisi n’igisirikare ubu bahunze igihugu kubera kutavuga rumwe na Perezida Nkurunziza.
Bivugwa ko urwego rushinzwe iperereza mu Burundi ari rwo rwirirwa ruta muri yombi cyane cyane abashoferi batwaraga abasirikare n’abapolisi bakomeye, ubu bakaba barahunze igihugu nyuma yo kutavuga rumwe n’ubutegetsi.
Amakuru atangazwa na radiyo RPA, avuga ko abasirikare barindaga uwahoze ari Minisitiri w’Ingabo,Gen Pontien Gaciyubwenge wahunze igihugu ubu akaba aba mu Bubiligi, bashimuswe n’uru rwego rwatangajwe haruguru, bakaba bafungiye ahantu hatazwi.
Gen Pontien Gaciyubwenge ari mu bavuzwe cyane ko bari bari inyuma y’igeregeza rya Coup d’Etat yo ku wa 13 Gicurasi 2015, abashakaga guhirika Nkurunziza bakaba baramutunze agatoki ko yabagambaniye,ko bateguranye umugambi ukanoga bigeze ku munota wa nyuma arabigarama asubira ku ruhande rw’abashyigikiye Perezida hamwe na Gen Prime Niyongabo, umugaba mukuru w’ingabo.

Gen
Gen Pontien Gaciyubwenge wahoze ari Minisitiri w’ingabo z’u Burundi

Nk’uko iki kinyamakuru kibitangaza, ngo uwahoze ari umushoferi w’umuyobozi mukuru wa Polisi y’igihugu (directeur général de la police nationale) n’uwatwaraga komiseri wa polisi, Léonard Ngendakuriyo, ubu batawe muri yombi bakaba bafungiye ahantu hatazwi.
Umwe muri aba bashoferi yitwa Blaise Misigaro, akaba yarafatiwe muri zone ya Jenda atwaye imodoka y’ikamyo ya polisi dore ko yari akiri mu kazi, abatanze amakuru kuri RPA, bavuga ko baterwa impungenge n’iryo shimutwa rya hato na hato rikorwa n’urwego rushinzwe ubutasi (SNR), bagatwara abantu bakabafungira ahantu hatazwi.
Ati:”dufite ubwoba kuko bashimutwa umwe kuri umwe, nta muntu n’umwe uzi aho bafungiye, hano duhora dukeka ko tuzabasanga mu miyoboro y’amazi cyangwa mu bishanga barishwe, kugeza kuri iyi saha ntabwo tuzi aho umushoferi w’uwahoze ari komiseri mukuru wa polisi, Léonard Ngendakuriyo afungiye”.
Aba batanze amakuru bakomeza bavuga ko uku gushimutwa bya hato na hato, bikomeza no kubatera ubwoba bakeka ko aho bari barimo gukorerwa iyica rubozo cyangwa se bakaba barishwe bagahambwa ahantu hatazwi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com
 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *