Ibi ni ibyatangajwe n’ishyaka CNDD FDD ririho mu gihugu cy’u Burundi aho ritunga agatoki imwe mu miryango mpuzamahanga ndetse n’abakuru b’ibihugu ko aribo bakomeje guteza umwiryane mu gihugu cyabo, bakaba bahamya ko ingabo za Union Africain zateganywaga koherezwa muri iki gihugu nta kindi zari gukora uretse guhirika Nkurunziza zikimika Buyoya.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’iri shyaka CNDD FDD, bagaragaje ko banenga cyane abakuru b’ibihugu,imiryango mpuzamahanga ndetse n’ibinyamakuru by’i Burayi bikomeje kugaragaza ko birwanya iri shyaka CNDD FDD ndetse n’ubuyobozi bwaryo i Burundi.
Iri shyaka kandi ryaneguye cyane urugendo rwa Samantha Power uhagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu muryango w’Abibumye(ONU) ubwo yazaga i Burundi, ko urwo rugendo rwe nta kindi rwari rugamije uretse kuza kwica Demokarasi abarundi bafite, hagashyirwaho inzibacyuho iyobowe na Petero Buyoya wahoze ayoboye iki gihugu.
Bavuga ko Leta y’u Burundi yagiye ikorerwa inama z’urudaca, izo nama bakaba bazita izo kurwanya Leta yabo y’u Burundi, by’umwihariko bagahamya ko Amerika, ONU, u Rwanda, UA,… ariyo miryango n’ibihugu byarwanyije cyane CNDD FDD n’umukuru wayo Petero Nkurunziza.
Iri shyaka rikomeza rihamya ko ibyo bikorwa ari ibya gikoroni, ndetse bakaba ari naho bahereye bahamya ko ingabo ibihumbi 5 umuryango wa Afurika yunze ubumwe wateganyaga kohereza i Burundi nta kindi zari gukora uretse guhirika Nkurunzi zikimika Petero Buyoya ngo zibifashijwemo n’u Rwanda n’ibindi by’ibihangange.
Abo basirikare ibihumbi 5 bagomba kuzava mu mutwe w’Ingabo uhora witeguye gutabara muri aka karere “East African Standby Force” bikaba byaratangazwaga ko zizaba zigiye kugarura amahoro no guhagarika ubwicanyi mu Burundi bugikomeje.
Rugikubita, izi ngabo(MAPROBU) zamaganiwe kure na Leta y’u Burundi ndetse na Perezida Nkurunziza akaba yaratangaje ko nizihinjira ku ngufu zizaba zishaka ko rwambikana, gusa ubu umwanzuro wafashwe n’abayobozi b’ibihugu bigize UA ni uko zizoherezwayo ubwo Leta y’u Burundi izaba izikeneye, ku ruhande rw’ ishyaka CNDD FDD ryo rivuga ko zaba zije kurihirika.
Majoro Petero Buyora ushyirwa mu majwi cyane na CNDD FDD ko ari inyuma yabarwanya Leta y’u Burundi, yayoboye iki gihugu ubugira kabiri, kuva mu mwaka w’1987 – 1993 yongera gusubiraho mu mwaka w’1996 – 2003.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com



