Abasirikare n'abapolisi bakuru baturutse mu bihugu 10 bahawe impamyabumenyi-amafoto

Mu ishuri rikuru rya gisirikare i Musanze, abasirikare bakuru b’u Rwanda 47(RDF), abapolisi b’u Rwanda (RNP) n’abandi baturutse mu bindi bihugu 9 by’Afurika bahawe impamyabumenyi.

Ni umuhango wari uyobowe n’Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen. Patrick Nyamvuba mu izina ry’Umugaba w’Ikirenga, Paul Kagame.

Muri aya masomo amaze umwaka, aba basirikare n’abapolisi bigaga ubumenyi mu bijyanye n’itumanaho, indagagaciro n’ubundi bumenyi bwa gisirikare bubafasha mu miyoborere.

Gen. Nyamvuba yashimiye buri wese yagize uruhare kugira ngo aya masomo asozwe neza, abasaba kuzasangiza abandi ubu bumenyi no guhangana n’ibibazo by’umutekano muke mu gihugu, mu karere, ku mugabane no ku isi.

Ati: ” Mugende mukoreshe ubwo bumenyi mu gushaka icyatuma Africa irangwa n’amahoro, ifite imbaraga kandi ari ahantu heza ho kuba.”

Amafoto:

MOD/RWANDA

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *