Abatabazi babiri baguye mu burasirazuba bwa Kongo

Abakozi babiri bo mu itsinda ry’abatabazi ry’amahanga rya Tearfund bishwe ubwo imodoka yabo yagabweho igitero mu burasirazuba bwa Kongo.
Uyu muryango uherutse kuvuga ko ibitero byibasiye abakozi bayo ndetse n’abaturage bo mu karere ukoreramo. Icyo gitero cyabagabweho ku cyumweru nyuma y’uko imodoka z’abatabazi zigera mu mujyi wa Butembo, mu ntara ya Kivu, aho inyeshyamba zitwaje intwaro zarwanaga n’inzego z’umutekano za Kongo.
Iki gitero kikimara kuba ntihahise hamenyekana abihishe inyuma ya cyo.

Africa news dukesha iyinkuru ,ivuga ko mu burasirazuba bwa Kongo habarurwa imitwe yitwaje intwaro irenga 120 igenda igaba ibitero hirya no hino, akenshi irimo gutera no gutega ibisasu byibasira abaturage, kuko baba bashaka zahabu iboneka muri ako karere ndetse n’ibindi bikoresho.

Kuri uyu wa kabiri, mu itangazo ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe guhuza ibikorwa by’ikiremwamuntu muri Kongo ryashyize ahagaragara,ryasabye ko imfashanyo zitangwa ndetse n’abakora ibikorwa by’ubutabazi bagomba kurindirwa umutekano. Bruno Lemarquis yagize ati”Mu gihe hakenewe cyane ubutabazi, ntibyemewe ko abakora mu gufasha abatishoboye bagabwaho ibitero .”

Nk’uko byatangajwe na Richard Moncrieff, umuyobozi w’umushinga ukorera mu biyaga bigari wa International Crisis Group, avuga ko umutwe w’inyeshyamba wa M23, avuga ko ufite aho uhurira n’igihugu cy’igituranyi cy’u Rwanda , wagize uruhare runini muri ako karere, ufata imijyi ifatika, hafi kimwe cya kabiri cy’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *