Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya i rufite icyicaro i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo rwatangaje ko ruzumva abatangabuhamya 35 mu rubanza rwa Béatrice Munyenyezi, uregwa uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Béatrice Munyenyezi ari kuburana urubanza rw’ubujurire, nyuma yo kujuririra igihano cyo gufungwa burundu yahawe n’urukiko Rwisumbuye rwa Huye ku wa 17 Ugushyingo 2023 ubwo rwamuhamyaga kugira uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Béatrice Munyenyezi yagejejwe mu Rwanda mu mwaka wa 2021 nyuma yo kwamburwa ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yari amaze imyaka irenga 20 aba.
Mu nyenyezi yari yarakatiwe n’inkiko zo muri Amerika azira kubeshya ku ruhare yagize muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ubwo yasabaga ubuhungiro, maze nyuma yaho yoherezwa mu Rwanda ngo ahabwe ubutabera.
Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwari rwaramuhamije icyaha cyo kugira uruhare muri jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, ruvuga ko hari ibimenyetso bifatika by’uko mu gihe cya Jenoside yakoraga ibikorwa byo gutanga amabwiriza kuri Bariyeri yari iri imbere ya Hôtel Ihuliro i Butare, ndetse ko yagaragaye inshuro nyinshi ari kumwe n’abajandarume n’interahamwe zicaga Abatutsi.
Mu bujurire bwe, Munyenyezi yahakanye ibyo aregwa byose, asaba ko urukiko rusesa icyemezo cyafashwe n’urukiko rwa mbere.
Urugereko rwihariye rwatangaje ko hazumvwa abatangabuhamya 35, barimo abamushinja n’abo uruhande rumwunganira ruzagaragaza, kugira ngo urubanza ruzashingire ku bimenyetso birambuye humvwa impande zombi
Urukiko rwanatangaje ko iri buranisha ritazaba mu muhezo, keretse mu gihe hari abatangabuhamya bazasaba kuburana mu muhezo bitewe n’impamvu z’umutekano cyangwa izijyanye n’amategeko abarengera.




