Umujyi wa Bukavu wabyukiye mu mpagarara kuri uyu wa Gatanu ushize, itariki ya 21 Ukwakira 2022. Abigaragambyaga barakaye bari mu mihanda basaba ko guverineri w’intara, Théo Ngwabidje Kasi, yegura .
Abaturage bo muri iyi ntara bavug ko batarambiwe gusa imicungire idasobanutse y’ubuyobozi bw’intara, ahubwo banarambiwe amasezerano yabwo adasohozwa nk’uko tubikesha DRCactu.cd.
Ku bwabo, kugira ngo bizere iterambere ry’intara n’imibereho myiza y’abaturage muri Kivu y’Amajyepfo, inzira imwe rukumbi ni ukubona bidatinze guverineri Théo Ngwabidje Kasi agenda kuko, nk’uko babivuze, kuva yagera ku butegetsi arangwa no kuvuga amagambo menshi atagira ibikorwa byiyongera ku micungire mibi y’umutungo w’intara.
“Ngwabidje genda. Abaturage ba Kivu y’Amajyepfo bararambiwe. Turasaba Perezida wa Repubulika guverineri uzazana impinduka ukunda igihugu n’abaturage, ” aya ni amagambo yari yanditse ku byapa abigaragambya bari bitwaje.

Barasaba kandi gusubizwa amafaranga arenga 8,000,000 y’amadolari yanyerejwe na guverineri w’intara.
Aba baturage bakaba basezenyije imyigaragambyo nk’iyi mu turere umunani tw’intara hagamijwe kubona Guverineri Théo Kasi yegura cyangwa yirukanwa ku mirimo ye.

4 Responses
Abaturage ba Kivu y’Amajyepfo baravuga ko barambiwe Guverineri Ngwabidje
Uwomunu numugomeabadindizaiterambereryabatur ajyemurusunjyenukumwitah

Kugirango uyobore abazayirwa bisaba kuba umeze nka Koffi Olomide
Abaturage ba Kivu y’Amajyepfo baravuga ko barambiwe Guverineri Ngwabidje
Kugirango uyobore abazayirwa bisaba kuba umeze nka Koffi Olomide