Umuryango w’Abibumbye wita ku burenganzira bwa muntu utangaza ko abaturage bo muri Korea ya Ruguru babayeho nabi kuko bamaze kwisanga mu buzima bw’umuruho wa buri munsi.
Ibi ni ibyagarutsweho n’umuyobozi w’iri shami, Volker Turk , aho yabwiye inteko ishinzwe umutekano kw’isi ko baturage ba Koreya ya Ruguru kugeza ubu nta cyizere bafite bitewe n’ubuzima babayemo.
Iyi nteko igizwe n’ibihugu 15 iheruka kuganira kuri iki kibazo mu kwezi kwa munani umwaka ushize ari na bwo bwari ubwa mbere ikivuzeho kuva mu mwaka wa 2017.Ubushinwa n’Uburusiya byagerageje gutambamira iyi nama kugirango itaba ariko birananirwa, iraba.
Gusa Volker Turk, yabwiye inama ishinzwe umutekano ku isi ko ntawatandukanya ibibazo by’uburenganzira bwa muntu biri muri Koreya ya Ruguru n’ikibazo cy’amahoro n’umutekano ku isi.
Kuva mu mwaka wa 2006 Korea ya Ruguru, iri mu bihano kubera gahunda zayo zo gucura ibisasu bya kirimbuzi.Gusa ikunze guhakana ibyo ishinjwa byo kutubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Bimwe mu ihano byafatiwe abayobozi ba Koreya ya Ruguru mu myaka yashize , birimo kutagira uburenganzira ku mitungo baba bafite muri Leta zunze ubumwe za Amerika no kubuza abaturage ba Leta zunze ubumwe za Amarika gukorana business na bo.



