Nk’uko imibare yashyizwe ahagaragara n’ibiro by’igihugu bishinzwe ibarurishamibare, i Beijing, kuri uyu wa Mbere ibigaragaza, umubare w’abatuye u Bushinwa wagabanutse ku nshuro ya kane yikurikiranya mu 2025 nyuma yuko umubare w’abana bavuka muri iki gihugu ugabanutse kugera ku rwego rwo hasi kuva ibarura ryatangira mu myaka 80 ishize.
Mu mwaka ushize, abana miliyoni 7.92 ni bo bavukiye muri iki gihugu, bituma umubare w’abana bavuka ugabanukaho 17% , aho ugereranyije havutse abana 5.63 ku bantu 1.000, ukaba ari umubare muto cyane kuva Repubulika y’u Bushinwa yashingwa mu 1949.
Ugereranije n’impfu zingana na 8.04 ku 1.000, abaturage muri rusange b’icyahoze ari igihugu gituwe cyane kurusha ibindi ku Isi bagabanutse bagera kuri miliyari 1.404, hafi miliyoni 3 zagabayutseho ugereranije n’umwaka ushize.
Abaturage b’u Buhinde barenze ab’u Bushinwa mu 2023 kandi kugeza ubu bagera kuri miliyari 1.464.
Kuri uru rwego, abaturage b’Abashinwa bashobora kugabanuka bakazagera kuri miliyoni 800 mu mwaka wa 2100, nk’uko imibare yakozwe n’Umuryango w’Abibumbye ibigaragaza.
Iri gabanuka rikomeje kubaho kubera ingamba nyinshi zashyizweho na Guverinoma y’u Bushinwa mu rwego rwo gushishikariza ababyeyi kubyara abana bacye nka politiki yayo yamamaye yo kubyara umwana umwe, yamaze imyaka myinshi.




