Abaturage bujuje ibisabwa ngo bitorere abayobozi barasabwa kuzazinduka kandi bagatora mu kinyabupfura

Guhera ku isaha ya Saa moya za mugitondo kuri uyu wa Mbere tariki 08 Gashyantare 2016 Abanyarwanda bagejeje ku myaka yo gutora baraba bari mu gikorwa cyo gutora abayobozi ku nzego zitandukanye uhereye ku rwego rw’umudugudu kugeza ku murenge.

Abemerewe gutora barasabwa kujya gutora bujuje ibisabwa byose, kugira ngo hatazagira ubuzwa kuzuza inshingano ze n’uburenganzira ahabwa n’amategeko bwo gutora umuyobozi yihitiyemo.

Icyo abaturage basabwa kuri uyu wa Mbere ni ukugerera aho bazatorera ku gihe agatanga ijwi rye akazabigaragaza amuhagarara inyuma.

gutora

Uwamahoro Rehema wo mu Murenge wa Rwezamenyo, akaba umwe mu bahagarariye ibikorwa by’amatora, yabwiye izuba Rirashe ko nta kindi kintu umuturage asabwa kuri uyu munsi kitari ukwitabira ku gihe agatora.

Yagize ati: “Umutarage uje gutora tariki 8 Gashyantare we nta kindi asabwa ni ijwi rye, ni ukuza agahagarara inyuma y’umukandida we yifuza akamutora nta kindi asabwa. Arasabwa kandi kuzagira ikinyabupfura gisanzwe kiranga Abanyarwanda, ntabe yavunda ngo avuge ngo mvuye kuri uyu murongo ngiye ku wundi kugira ngo amatora arusheho kugenda neza.”

Yakomeje avuga ko mbere y’amatora abaturage bazabanza gusobanurirwa amabwiriza yose agenga amatora basabwa kwitwara neza, haba muri aya matora ndetse no mu yazakurikiraho.

Umuturage witwa Niyomusabwa Roza, w’imyaka 39, utuye mu Kagali ka Nyakabanda ya II yabwiye iki Kinyamakuru ko yiteguye kuzajya gutora kandi neza. Yagize ati “Twiteguye gutora abazatuyobora mu nzego z’ibanze kandi nditegura gutora abazatugirira akamaro.”

Muri aya matora umunyarwanda wemerewe gutora ni ufite imyaka iri hejuru ya 18, udafite imiziro, nk’uko bigenwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

Itegeko rigenga amatora, ingingo yaryo ya 132, ivuga ko gutora bizakorwa abantu bajya inyuma y’umukandida bifuza, nyuma habarurwe amajwi, urushije abandi menshi azabe ari we utangazwa nk’uwatsinze.

Abazatorwa uri iyi tariki ya 8 Gashyantare ni Komite Nyobozi z’Imidugudu n’abahagarariye Imidugudu mu Nama Njyanama z’Utugari; hatorwe Abajyanama b’Abagore bangana na 30% by’abagomba kugira Inama njyanama z’Utugali, hanatorwe abagize za Komite Nyobozi z’Inama y’Igihugu y’Abagore, iy’Urubyiruko n’iy’Abafite ubumuga ku Midugudu n’Utugari.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *