Abaturiye umupaka w’u Rwanda n’u Burundi bafitiye ubwoba inyeshyamba zivuga Ikinyarwanda zihisirisimba

Abaturage batuye muri Komini zo mu Ntara ya Cibitoke, Intara ikora ku mupaka w’u Rwanda, bavuga ko bafite ubwoba cyane nyuma yo kubona umutwe w’abitwaje intwaro bahisirisimba.

Abaturage bavuga ko uyu mutwe w’abantu bitwaje intwaro ukomeza kuhisirisimba. Ikinyamakuru cya Radio RPA kigatangaza ko bikekwa ko uwo mutwe waba ari uwa FDLR.

Bitangazwa ko mu cyumweru gishize amasomo yabaye ahagaritswe muri bimwe mu bigo by’amashuri nyuma yo kubona umutwe w’abitwaje intwari bambukira ku butaka bw’igihugu cyabo.

Aba bantu bitwaje intwaro ngo bavuga Ikinyarwanda bakaba baraturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ngo bakaba baragaragaye ku musozi wa Rubona muri Komini Mugina na Ruhororo mu ntara ya Cibitoke.

Aba bantu bitwaje intwaro ngo biganjemo urubyiruko, bakaba baratangiye kuhagararaga kuva ku wa 3 Mata 2019. Iki kinyamakuru gitangaza ko bagerageje kugana ku butaka bw’u Rwanda binjiriye mu ishyamba rya Nyungwe, ntibyabakundira bakata basubira mu Burundi.

Uku kwigaragaza kw’inyeshyamba muri iyi Ntara ngo byagize ingaruka zikomeye ku ituze ry’abaturage aho ku wa 3 na 4 Mata 2019, ngo byahungabanyije imyigire y’abanyeshuri mu bigo bya Nyamihana na Ngoma, muri Zone Rubona, Komini Mugina, ndetse no ku kigo cy’amashuri abanza cya Miremera muri Zone Ruhororo, Komini Mabayi.

Ku itariki ya 7 Mata 2019, ngo aba bantu biganjemo urubyiruko bagaragaye ku butaka bw’u Burundi bakubutse muri Nyungwe, ngo bakaba bari bamaze gukozanyaho n’ingabo z’u Rwanda zabahase igitutu zibasubiza inyuma, bukeye bwaho ngo nabwo hari abandi bantu bitwaje intwaro bavuye muri iri shyamba rya Nyungwe bagana i Burundi ndetse ngo banakirwa n’ingabo z’u Burundi.

Abaturage bakaba bakomeje kugaragaza impungenge baterwa n’aba bantu bakora kinyeshyamba bava ku butaka bw’u Burundi bakajya guhungabanya umutekano ku bw’u Rwanda.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *