Urwego rushinzwe abinjira n’ abasohoka mu Rwanda ruratangaza ko rugiye gukora ibishoboka byose rukagabanya igihe umuntu amara ategereje urwandiko rw’ abinjira n’ abasohoka rukoreshwa mu karere k’ ibiyaga bigari (CEPGL) ndetse n’ igihe umuntu amara ku mupaka ategereje gutererwa Kashe mbere y’ uko yinjira cyangwa ngo asohoke mu gihugu.
Uko bucya bukira niko abaturage bagenda bavumbura amahirwe arimu gukorana hagati y’ ibihugu bihana imbibi byumwihariko ku mijyi y’ impanga itandukanywa n’ umupaka w’ ubutaka nka Goma muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Gisenyi mu Rwanda.
Ibihugu bihana imbibi nabyo niko bigenda biganira ku koroshya imigenderanire y’ abaturage babyo bigamije kongera umubare wabambuka igihugu bajya mu kindi ari nabyo byabayeho ku mipaka ihuza u Rwanda na DRC mu karere ka Rubavu maze bituma maze bituma urujya n’ uruza rwiyongera ku mupaka ku buryo usanga umubare wabambuka wariyongereye cyane.
Ukukwiyongera kwabambuka umupaka byatumye Urwego rw’ abinjira n’ abasohoka ku mipaya ya Petite Bariere na La Corniche rugira akazi kenshi ku buryo hari n’ aho abantu batinda ku mirengo bategereje Serivisi ndetse bamwe bakabyinubira kubera gahunda baba bafite zishobora no gupfa kubera gutinda ku mupaka.
Kubera ko akazi ka Migration nako kiyongereye ni nabyo byatumye hatekerezwa uburyo bwo kugabanya igihe abantu bamara bategereje ibyangombwa ndetse no gutegereza ku mupaka ko batererwa Kashe ku byangombwa byabo mbere y’ uko binjira cyangwa basohoka mu gihugu.
Uretse uburyo bwari busanzweho bwo gutanga Jeton no gukoresha ibyuma bisikana ku bantu bakoresha umupaka cyane byumwihariko abatuye mu mirenge ihana imbibe n’ umupaka uhuza u Rwanda na Congo, ubu hagiye kongerwa imbaraga mu ikoranabuhanga rituma umuntu usanzwe akoresha umupaka cyane ashobora kwiyakira (Auto gate)muri Serivisi za Migration kubera ko umwirondoro we uba uzwi.
Ni mu gihe bamwe mu bakora ubucuruzi bwambukirana imipaka mu karere ka Rubavu bari bamaze iminsi bijujutira gutinda ku mupaka maze ibicuruzwa byabo bikaba byabaviramo kwibwa, kwangirika cyangwa gutakaza abakiriya, kuko batashoboraga kubategereza mu gihe baba batinze ku mupaka bategereje gutererwa Kashe
Mu kiganiro Ubuyobozi bwa Migaration bwagiranye Bwiza.com bwatangaje ko, ikibazo cy’ abantu batinda ku mupaka biterwa no kugenzura ibyangombwa byabo hifashishijwe ikoranabuhanga kandi ko batareka ngo abantu bagende igihiriri kubera impamvu z’ umutekano, ariko ko barimo gushaka uko iki kibazo cya kemuka.
Nkunzurwanda Jean Pierre ni umukozi ushinzwe itumanaho muri Migration yagize ati:”Mu rwego rwo korohereza abaturage kwambuka mu buryo bwihuse turashaka kongera ikoranabuhanga ku mipaka, bikajyana no kuvugurura inyubako ndetse no kongera abakozi kuko imibare y’ abambuka yariyongereye ugereranyije n’ uko byari bimeze mbere”
Kukijyanye no gutinda kubona ibyangombwa uyu muyobozi kandi avuga ko barimo gushaka uko bakwegereza Serivisi abatuye hafi n’ umupaka Ibiro by’ abinjira n’ abasohoka bigakorera mu mirenge yegereye umupaka wa Goma na Gisenyi kuburyo bitazajya biba ngombwa ko umuturage ajya gushakira Serivisi ku karere.
Ikifuzo kandi nuko iyi mipaka yakora amasaha 24 ku yandi kuko nabyo byagabanya umubare mu nini w’ abantu bahurira ku mupaka, kuko buri wese yaba afite uburenganzira bwo kwambuka isaha n’ igihe ashakiye, ibi kandi bikongerwaho no gukoresha Jeton ku baturage begereye umupaka.
Ikindi n’ uko kugeza ubu ku bacuruzi bambuka buri munsi bari bafite ikibazo cy’ uko urupapuro rwabo rwuzura vuba, nuko iyo asabye icyangombwa inshuro imwe ku mafaranga 100 bamuha Impapuro 3 mu rwego rwo kwirinda ko abantu bahora ku biro basaba ibyangombwa.
Ibyo byose bikaba biri muri gahunda yo gukomeza gutanga Serivisi nziza ku baturage bagana Serivisi z’ abinjira n’ abasohoka ndetse n’ abakoresha umupaka uhuza u Rwanda na Congo mu turere bihana imbibe.




