Kuri uyu wa 25 Gashyantare 2022, ubwo habaga inama yahuje inzego za leta n’abamotari bagaragaje zimwe mu mbogamizi bahura nazo mu kazi zirimo kuba iminsi bahabwa yo kwishura amande yo mu muhanda (Contervation) idahajije, basaba ko yakongerwa.
Umwe mu bamotari yagize ati: “Ndagira ngo mvuge ku kijyanye no kwishyura contervation. Polisi y’u Rwanda turagira ngo tuyisabe ko byava ku minsi itatu ikaba iminsi icumi irenga. Impamvu ntanga, haza ibyapa bya 40 twandikiwe dutunguwe ku buryo njyewe kugira ngo mbone ibihumbi mirongo itanu, hatajemo ubukererwe nagombye kugurisha ihene.”
Reba videwo hano
Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije, ushinzwe ibikorwa, DIGP Felix Namuhoranye asubiza iki kibazo, yagize ati: “Hari itegeko turimo gutunganya, twohereje mu bashinzwe gutwara abantu n’ibintu, hari ibiri gusubirwamo. Kimwe mu bisubirwamo ni iminsi abantu bamarana amande baciwe mu muhanda (Contervation). Si abamotari gusa, twebwe iyo twateganyaga ni myinshi cyane.”
DIGP Namuhoranye yavuze ko nka Polisi babona ari ikibazo ku muntu uhembwa mu matariki ya nyuma y’ukwezi kuba yakwishyuzwa amande mu ntangiriro yako, yibaza ati: “Uwo muntu numubwira ngo wabonye contervation ku itariki 10 ngo urishyura ku itariki 13, amafaranga yayakura hehe? Twari twarebye igihe azongera guhembwa. Turacyategereje ko iryo tegeko rinozwa, ariko nabizeza ko iminsi iziyongera ku batwara ibinyabiziga bose.”

Bamwe muba motari baganiriye na bwiza.com bishimiye kuba iminsi igiye kwiyongera. Umwe ati: “Niba ari ibintu bitubereye umutwaro contervation iminsi itatu yari mike, yashiraga utarabona amafaranga, wahura n’umupolisi agahita apakira moto kuko wabaga waratinze kwishyura.”
Ubusabe bwo kongera iminsi yo kwishyura aya mande kimaze igihe cyumvikana mu itangazamakuru ariko nta gisubizo urwego kireba rwari rwarigeze rugitangaho.









