bitmap_1200_nocrop_1_1_20240917175757024806_9R8A9761

Abayobozi ba Congo barifuza ko MONUSCO iguma muri RDC – Lacroix

Kuri iki Cyumweru, itariki ya 7 Nzeri, ubwo yari muri Beni (Kivu y’Amajyaruguru), mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Umunyamabanga wungirije w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro, Jean-Pierre Lacroix, yatanze ibisobanuro ku nama yagiranye n’abayobozi bo mu rwego rwo hejuru bo muri Congo aho yemeje ko bifuza ko ingabo z’uyu muryango zitahava.

Muri uru ruzinduko rwe, rwatangiye ku itariki ya 3 Nzeri i Kinshasa, Jean-Pierre Lacroix yavuze ko yahuye n’abayobozi batandukanye muri Congo, barimo Perezida Félix Tshisekedi na Minisitiri w’Intebe Judith Suminwa.

Yagize ati: “Ubutumwa busobanutse neza nahawe na Perezida wa Repubulika na Minisitiri w’intebe ni uko abategetsi ba Congo bifuza ko MONUSCO yaguma muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, igakomeza imirimo yayo, kandi ubufatanye bwacu bugakomeza kandi bukagurwa.”

Yashimye kandi umuhate w’Ingabo zishinzwe kubungabunga amahoro za MONUSCO, zifatanyije na FARDC, mu kurwanya ibikorwa by’abakomeje ibikorwa by’ubugizi bwa nabi muri Ituri no mu karere ka Beni. “.

Ibi biravugwa mu gihe mu myaka itageze kuri itatu ishize abategetsi ba Congo basabaga MONUSCO kubavira ku butaka bavuga ko ntacyo imaze ndetse bagakoresha abaturage mu kwibasira ibigo byayo mu rwego rwo kuyihatira kugenda nubwo nayo yatsimbaraye ikanga kuhava.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *