Abayobozi bo muri Afurika batangiye urugendo rwo guhuza Ukraine n’u Burusiya

Itsinda ry’abayobozi ba Afurika biteganijwe ko riza kugera muri Pologne kuri uyu wa Kane mu butumwa bwabo bwo gushaka uko bahuza ibihugu mu by’u Burusiya na Ukraine bimaze umwaka urenga mu ntambara, nk’uko byatangajwe na Perezida wa Uganda ku wa Gatatu .

Perezida Yoweri Museveni mu magambo ye kuri Twitter ati: “Nari nkwiye kuba nifatanije nabo ejo (ku wa kane). Ubu nohereje ubutumwa bwemewe ko, kubera ko nkomeje kuba mfite corona (virusi), sinshobora kwinjira muri iryo tsinda. ”

Museveni yavuze ko abaperezida batandatu bo muri Afurika baturutse muri Comoros, Misiri, Afurika y’Epfo, Senegal, Congo- Brazzaville, na Zambia bagomba kugera muri Pologne kuri uyu wa Kane kugira ngo bafate urugendo rwa gari ya moshi berekeza i Kyiv (umurwa mukuru wa Ukraine)kugira ngo bunge impande zombi zihanganye.

Abayobozi ba Afurika barashaka kumvisha Ukraine n’u Burusiya kugana inzira y’ibiganiro bishobora guhagarika intambara.

Museveni, w’imyaka 78, yahaye Ruhakana Rugunda wahoze ari Minisitiri w’intebe, inshingano zo kumuhagarariraugira mu gihe akirimo gukira COVID-19 amaze icyumweru cyose ahanganye na yo.

Mu cyumweru gishize, Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa yavuganye na mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin, kuri telefoni maze amusobanurira ibijyanye n’ubutumwa bw’amahoro bw’abayobozi ba Afurika nk’uko tubikesha Anadolu Agency.

Itangazo ry’ibiro bya Ramaphosa mu cyumweru gishize naryo ryagize riti: “Perezida Putin yishimiye uyu mugambi w’abakuru b’ibihugu bya Afurika kandi agaragaza ko yifuza kwakira ubutumwa bw’amahoro.”

Museveni mu itangazo rye ati “Nibava muri Pologne, ​​bazajya mu Burusiya guhura n’Abarusiya. Nifurije ubutumwa gutsinda ”.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *