Abifuza kwiga ibijyanye n’ubumenyingiro bongerewe amahirwe muri ‘‘Centre Socio Culturel Twese Hamwe’’

Ishuri ry’Imyuga Centre Socio Culturel Twese Hamwe riherereye ku Kacyiru ho mu karere ka Gasabo riributsa abifuza kuryigamo ubumenyingiro mu bijyanye n amahoteli no gutunganya imisatsi n ubwiza bw ‘u ruhu kubangukira kwiyandikisha imyanya itararangira.
Mu gihe ibyumweru bigiye kuba bibiri amasomo atangiye, mu rwego rwo gufasha umuryango Nyarwanda kwivana mu bukene, no kwihugura mu bijyanye n’ubumenyingiro baramenyesha ko bongereye iminsi yo kwandika abanyeshuri kugirango hatagira ucikanwa.
D4
Bihariye akarusho ko korohereza abanyeshuri uburyo bwo kwishyura ndetse bakanashakira abanyeshuri babo ahantu heza bakorera Stage ndetse na nyuma y’amasomo bakabashakira akazi mu rwego rwo guha agaciro ubumenyi baba batanze.
Iri shuri riri mu mubare muke w’amashuri amaze kuba ubukombe mu kwigisha imyuga kuko mu gihe cy’amezi icyenda gusa umunyeshuri waho aba amaze kuba inzobere mu mwuga we ndetse azi no kuvuga neza indimi mpuzamahanga zirimo icyongereza, igiswahili n’igifaransa.
D
Iri shuri riherereye ku Kacyiru munsi y’ibitaro bya Polisi, ahantu hari amahumbezi,umutekano n’ubusitani bwiza bufasha umuntu kuruhuka no kugubwa neza.
Batanga impamyabushobozi zemewe na leta kandi bakigisha ingeri zose kuva kubatarigeze bakandagira mu ishuri kugeza ku warangije amashuri makuru na Kaminuza kandi mu kigero ari mo cyose.
D2
Muri iki gihe cy’itangira ry’umwaka w’amashuli, ni ngombwa guhitamo kwiga imyuga mu kwitegurira ejo hawe heza hazira ubushomeri.
D3
Muri Centre Socio Culturel Twese Hamwe amarembo arakinguye, Kwandika bizarangirana n’iki cyumweru cyo kuya 14 Gashyantare 2016 ukeneye ibindi bisobanuro yahamagara kuri nimero zikurikira, 0788736548, 0728124724 .
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *