Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba atangaza ko icyaha cy’icuruzwa ry’abantu gikomeje gufata indi ntera, ariko by’umwihariko kikibasira abiganjemo urubyiruko n’abagore kubera impamvu zitandukanye.
Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba,ibi yabigarutseho mu kiganiro yagejeje ku banyamakuru batandukanye bitabiriye amahugurwa yateguwe n’Umuryango udaharanira inyungu wa Easy and Possible yo guhangana n’icuruzwa ry’abantu ku bice byegereye umupaka.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, SP Karekezi Twizere Bonaventure, yavuze ko abacuruza abantu bakoresha amayeri atandukanye ndetse ubu byakajije umurego kubera ikoranabuhanga.
Ati: “Amayeri bakoresha ni ugukoresha inshuti yawe kugira ngo igire ibyo ikwizeza. Uwagiyeyo ashuka uri hano, na we agashaka undi muntu akamwohereza. Hari abo bizeza akazi, hari abo bizeza buruse, hari n’abo bashuka babinyujije mu mbuga nkoranyambaga.”
Yakomeje avuga ko ab’igitsina gore aribo bibasiwe cyane n’icuruzwa ry’abantu kuko bashobora gukurwamo ingingo, bakanakoreshwa ubusambanyi.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byaha (UNODC) rivuga ko icuruzwa ry’abantu rifatwa nk’uburyo bugezweho bw’ubucakara ndetse no gushakira inyungu ku bandi.
Ubushakashatsi bw’Umuryango Mpuzamahanga w’umurimo (ILO) bwo muri 2017, bwagaragaje ko iki cyaha cyagize ingaruka mu buryo butandukanye ku bagore, abagabo n’abana bangana na miliyoni 24.9 ku isi hose.
Itegeko nimero 51/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye gukumira, kurwanya no guhana icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu mu bandi risobanura ko icuruzwa ry’abantu ari igikorwa cyose gikozwe n’umuntu hagamijwe gushaka inyungu, uha cyangwa ushakira undi akazi, utwara, wimura, uhisha cyangwa wakira undi muntu; hakoreshejwe ibikangisho, imbaraga cyangwa ubundi buryo bwose bw’agahato, ishimuta, uburiganya, ubushukanyi, kumubonerana kubera ububasha umufiteho cyangwa kubera ko ari umunyantege nke, gutanga cyangwa kwakira ubwishyu cyangwa inyungu kugira ngo umuntu ufite ububasha ku wundi muntu yemere.
Iri tegeko rikomeza risobanura ko iki cyaha ari igikorwa cyose gikozwe n’umuntu wese uha akazi, utwara, wimura, ucumbikira cyangwa wakira umwana hagamijwe kumushakiramo inyungu, niyo nta na bumwe mu buryo bwavuzwe mbere bwakoreshejwe.
Mu myaka itanu ishize, imibare yerekana ko Abanyarwanda 314 bacurujwe mu bihugu byo hanze. Muri bo, abagore bagera kuri 77% mu gihe abagabo ari 23%. Icyiciro cyibasiwe cyane ni abafite hagati y’imyaka 18-30 bangana na 35%. Muri Werurwe 2024, Leta y’u Rwanda yari imaze kugarura mu gihugu abagera kuri 82%.




One Response
Abiganjemo urubyiruko bibasiwe n’icuruzwa ry’abantu
mumfashije mwanpuza nabakurikirana abakora ibyaha nkibi kuko byambayeho njyanwa zambiya ,kubwamahirwe naje kugaruka ngerageza kurega uwabikoze dosiye iragurwa ahita asubira hanze ariko ubu yaragarutse aridegebya(yarambwiyengo nzakore icyo nshaka)sinjye gusa hari nabandi yabikoreye,ndifuza ubufasha bwanyu ,murakoze 0788375810