Hagiye gushira hafi umwaka, igihugu ca Israel giha amafaranga abimukira bava mu bihugu bya Afurika bakajya kuba mu bindi bihugu nanone byo muri Afurika. U Rwanda na Uganda bikaba bishyirwa mu majwi ko byakira izo mpamvu ariko ku ruhande rwabyo nta na kimwe cyemera ko cyakira aba bimukira.
BBC dukesha iyi nkuru ivuga yabashije kuvugana n’abagabo babiri bari boherejwe na Israel bageze ku kibuga cy’indege umwe yaburiwe irengero undi avuga ko nta bimuranga afite bituma atajyanwa ahandi .
Adam, w’imyaka 18 yageze muri Israel mu 2011. Abamuteye bari baratwitse inzu yari atuyemo I Darfur ubwo hakorerwagamo Jenoside. Yamaze imyaka hafi ine mu nkambi y’impunzi ya ONU yari iri mu kandi gace ka Sudani.
Nyuma yo kubona ko nta cyerekezo kuba muri iyi nkambi yafashe urugendo anyura mu Burasirazuba bwa Misiri akomeza mu misozi ya Sinai aho yavuye akomeza muri Israel.
Igihugu cya Israel nyuma y’imyaka hafi 60 gisinye amasezerano yo kwakira impunzi ntikiraha ubuhungiro umuntu n’umwe uvuye muri Sudani.
Iyi mpamvu niyo igihugu cya Israel kimye ubuhungiro Adam kuva mu kwezi kwa 10 umwaka ushize. Ubwo yari agiye gufata icyemezo cyo kuba mu gihugu by’agateganyo yahise atabwa muri yombi muri gereza ya Holot mu majyaruguru ya Negev.
Siwe wenyine ufite iki kibazo kuko abenshi mu banya Sudani na Eritreans bahura n’iki kibazo bagafungirwa I Holot.
Leta ya Israel ivuga Holot ari ikigo gishinzwe kwakira aba bimukira ariko kiyobowe n’abakozi bashinzwe amagereza. Amategeko agenga iki kigo arakaze cyane ndetse buri joro habamo umukwabu urenze kuri aya mategeko akaze ngo niwe ujya gufungwa.
Radio BBC ivuga ko nyuma yo gusura ikigo cya Holot utuzu aba bimukira bariramo n’aho bakinira byose byahise bisenywa nyuma y’itegeko ryatanzwe na leta.
Adam bivugwa ko agomba kumara I Holot amezi 12 nyuma agahitamo ibintu bitatu:
Kwemera kuja mu kindi gihugu, Kuguma muri Israel, ariko agahita afungwa burundu cyangwa gutahuka muri Sudani aho yaturutse.
Radio BBC ivuga ko leta ya Israel yagiranye amasezerano n’ibihugu byo muri Afurika yo kwakira abo bimukira badakeneye ku butaka bwabo.
Yemeye ko abantu bazemera “kujya mu kindi gihugu ku bushake bwabo ”, bazahabwa impapuro bakigera muri ibyo bihugu zibemerera kuhaba nta kibazo.
Kugira babibakundishe, bahabwa amadollars 3,500, bagihaguruka ku kibuga ca Tel Aviv.
Igihugu cya Israel cyanze kuvuga ibyo bihugu bibiri bya Afurika, ariko BBC yavuganye n’abo bimukira, maze bivugira ko boherezwa mu Rwanda no muri Uganda.
Umwe ni Tesfay, umunye Eritrea yafashe indege ajya mu Rwanda mu kwezi kwa gatatu 2015, yabwiye Radio BBC ko yahawe uburenganzira buzwi n’amategako bwo kuba muri iyco gihugu, inzu n’akazi mu Rwanda, nk’uko bari babimwemereye muri Israel.
Impapuro zimuranga, impapuro z’urugendo ziriho uruhushya rwo kwinjira gusa mu Rwanda, byose byatangiwe muri Israel, bahise babijyana ku kibuga cy’indege cya Kigali, nk’uko abivuga.

Nyuma akigera I Kigali avuga ko yari kumwe n’abandi banyaEritreans icyenda, aza kujyanwa mu “nzu yo kuryamamo”, aho nta n’umwe wari wemerewe gusohoka.
Nyuma y’iminsi ibiri, abo bagabo babwiwe ko bageze iyo bagera. Babwiwe ko bagiye muri Uganda. Ariko imbere y’uko bagenda, basabwa kuriha amadolars 150,” ibi bikaba byaravuzwe n’umugabo witwa John.
Uyu John ati “Hanyuma kuva ku mupaka ujya Kampala, musabwa kuriha andi”
Aba bagabo bavuze ko babashyize mu modoka itwara abagenzi bagenda amasaha atandatu bagezwa ku mupaka wa Uganda basabwa kuva mu modoka.
Nyuma yo kwambuka umupaka Tesfay yavuze ko bagenda mu buryo butubahirije amategeko.
Ati “Twakomeje urugendo n’amaguru mu rucyerera. Twari abantu batubahiriza amategeko, bava mu gihugu bajya mu kindi.”
Nk’uko “John” yari yabivuze, byabaye ngombwa ko bariha andi madollard 150 mu yo gukomeza urwo rugendo rwo kujya mu murwa mukuru, Kampala.
Akigera Kampala mu buryo bunyuranye n’amategeko abo bari kumwe yabahaye amwe mu madolari make maze abasaba kujya gutura muri Kenya.
Radio BBC ivuga ko yavuganye na bamwe mu bategetsi b’u Rwanda maze baruhakanira ko nta bimukira bava muri Israel binjira mu Rwanda.
Mu minsi yashize Radio KFM yavuze kuri iki kibazo maze ibajije umwe mu bayobozi ba Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, ahakana yivuye inyuma ko nta masezerano Israel ifitanye n’u Rwanda.
Leta ya Uganda ku ruhande rwayo, nayo yarahiye yivuye inyuma ko nta masezerano nkayo ahari, ikaba yabwiye BBC ko iri gucukumbura uburyo aba bimukira binjiye mu gihugu nta byangombwa bavuye muri Israel.
BBC yavuganye n’umugabo waturutse mu ntara ya Darfour wavuze ko yaje muri Uganda n’indege ava muri Israel, ari kumwe n’abandi indwi mu 2014, imbere y’uko iyo politike imenyekana.
Uyu mutangabuhamya avuga ko “Nta kintu na kimwe mubyo bari banmwemereye bamuhaye”.
Ati “Nta rupapuro na rumwe, nta gitabo cy’inzira, nta mfashanyo, nta na kimwe,(Israel) ishaka gusa kujya kubajugunya.”
Mu kwezi kw’icumi umwaka ushize, abategetsi bashinzwe abasohoka n’abinjira bavuze ko abantu 3,000 bashaka ubuhungiro bavuye muri Israel, bajya mu bindi bihugu.
BBC ivuga ko , yamenye ko abantu barindwi gusa ari bo biyandikishije mu ishyirahamwe rifasha impunzi ku isi mu Rwanda, bose kandi bari abanye Eritrea.
Hagati aho, hari abanye Eritrea n’abanye Sudan bagera kuri 45,000 muri Israel. leta ivuga ko itazabasubiza iwabo, uko kwaba ari ukwica itegeko rya Onu rigenga abimukira, icyo gihugu cashizeko umukono mu 1954.
Muri iryo tegeko, nta muntu n’umwe ashobora gusubizwa mu gihugu cye ku ngufu, atinya ko agirirwa nabi.
Ariko n’aho leta ya Israel ibafata nk’impunzi yishingirije iryo tegeko, kubera iki none ibima ubuhungiro?
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Emmanuel Nahshon, avuga ko abimukira nta umutekano bafite cyangwa se ikiranga ko bakomoka muri Israel
Abanyamategeko barwanya politike yo kohereza abimukira mu kindi gihugu mu rukiko rw’ikirenga rwa Israel, bavuga ko icyo gihugu kiri kwica nkana ibisabwa n’itegeko rya Onu rigenga impunzi.
“Abimukira bafatwa nk’abacengezi hanyuma, bigatuma abasaba ubuhungiro bangirwa bose,” nk’uko bivugwa n’umwe muri abo bacamanza, Anat Ben-Dor.
Sigal Rozen.wo mu ishyirahamwe riharanira uburenganzira bwa muntu muri Israel, Hotlne for Refugees and Migrants, avuga ko kunanirwa kwa Israel gukurikirana umutekano mu Rwanda no muri Uganda bisobanura ko birukanwa ku ngufu kugira bajye kumerererwa nabi ahandi.
“Bamwe muri bo, bahita bakomeza muri Sudan y’epfo, abandi muri Kenya, Ethiopia, abandi benshi bakarangiriza urugendo I Bulayi, baciye muri Libiya na u Butaliyani. Hari n’abandi benshi bitabira Imana mu nzira.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Semigabo JP / Bwiza.com



