Minisitiri w’intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed yagiriye uruzinduko muri Sudani y’Epfo aho yahuye na Perezida w’iki gihugu Salva Kiir ndetse na Visi-Perezida Riek Machar batari gucana uwaka, abasaba amahoro.
Tariki ya 13 Werurwe 2023 ni bwo Abiy Ahmed yageze i Juba mu murwa mukuru wa Sudani y’Epfo, mu rwego rwo kugarura amahoro hagati ya Perezida na Visi Perezida bari bongeye kutumvikana.
Aba bombi baganiriye ku masezerano y’amahoro yasinywe mu mwaka wa 2018 hagati ya Perezida Salva Kiir na Visi-Perezida we Riek Machar kubwumvikane buke bwari hagati yabo.
Abiy yaganiriye na Riek Machar ku mbogamizi zihari zituma amasezerano y’amahoro yasinyanye Perezida Kiir adashyirwa mu bikorwa.
Misganu Arega, Ambasaderi wa Ethiopia muri Sudani y’Epfo, yatangaje ko igihugu cye gifite ubushake bwo gutera inkunga ishoboka kugira amahoro agaruke muri iki gihugu cyabonye ubwigenge mu mwaka w’2011.
Yegize ati “Ethiopia ifite inyungu nyinshi no kugira uruhare mu kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo no gukemura ibibazo byose bihabarizwa.”
Ibi byose bibaye nyuma y’uko mu cyumweru gishize Perezida Salva Kiir yari yakuye ku mirimo Minisitiri w’ingabo Angelina Teny akaba n’umugore wa Visi Perezida. Yari yanahinduye kandi Minisitiri w’umutekano imbere mu gihugu Mahmoud Solomon.
Nyamara ibi Perezida Kiir yari yakoze, bihabanye n’ibiri mu masezerano y’amahoro yasinywe hagati ya na Visi-Perezida Riek Machar.
Nubwo umwuka mubi wari wongeye kuzamuka hagati yaba bombi, ariko tariki ya 11 Werurwe barahuye kugira ngo bakemure iki kibazo mu mahoro.
Magingo aya abakuwe mu myaka ntibarayisubizwamo, gusa nyuma y’uko Kiir yahuye na Machar bakaganira ndetse na Abiy Ahmed akaba yabasabye kumvikana, hari icyizere ko intambara itakongera kwaduka hagati y’impande zombi.



