Abize n’urubyiruko ku isonga mu bifuza kwimukira mu bindi bihugu

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’ubushakashatsi cya Afrobarometer mu bihugu 33, bwerekanye ko urubyiruko n’abize aribo benshi bifuza kwimukira no kuba mu bihugu bifite ubukungu bwifashe neza.

Mu rubyiruko rwo muri kenya, umwe muri batatu yifuza kwimukira mu bindi bihugu agiye gushaka akazi cyangwa kwiga aramutse ahawe ayo mahirwe.

Gyimah Boadi, Umuyobozi w’icyo kigo yavuze ko aho bifuza kwimukira hatakiri i Burayi cyangwa muri Amerika y’amajyaruguru ahubwo ari aho ariho hose ubukungu bwifashe neza. Bityo Uburayi bukaba bugomba gufasha Afurika kuzamura ubukungu bwayo mu kugabanya umubare w’abifuza kwimukirayo.

Urutonde rwashizwe hanze rwerekana ko Kenya ariyo iza ku mwanya wa 1 muri Afurika y’Iburasirazuba igakurikirwa na Uganda ndetse na Sudan. Mu bihugu 33 byakorewemo ubushakashatsi Kenya iza ku mwanya wa 20.

Ibihugu bifite abaturage benshi bifuza kwimuka bajya gushaka imibereho myiza ahandi harimo Sierra Leone, aho 59% by’abatuge bose bifuza kwimuka na Gambia, ifite 56%. Togo na Sao Tome baza mu bihugu 5 bya nyuma bifite abaturage bifuza cyane bidasubirwaho kujya gushakira imibereho ahandi na 54%.

Ubushakashatsi bwakozwe na Banki y’Isi muri 2017 bwerekanye ko Kenya ariyo ifite umubare munini w’ubushomeri mu rubyiruko ungana na 17% muri Afurika y’Iburasirazuba.

Abifuza kwimuka biganje mu bagabo(40%) no mu migi (44%) ugereranije no mu bagore(35%) cyangwa abatuye mu cyaro(32%)

Kugeza ubu ,Uburayi(27%) buracyakurura abimukira benshi kurusha Amerika y’amajyaruguru(22%).

Ubu bushakashatsi bwanagaraje ko kuba abenshi mu bize n’urubyiruko aribo bifuza kwimuka babonye amahirwe , ntagikozwe iterambere ry’umugabane w’Afurika ryadindira.

Bizumuremyi Patrick @bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *