73335327_605

AFC/M23 na Kinshasa bafashwe na nyirantarengwa bihaye

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Nyakanga ni bwo igihe ntarengwa umutwe wa AFC/M23 na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bihaye ngo babe bamaze gushyira mu bikorwa ibyo bemeranyirije i Doha muri Qatar kirangira.

Ku wa Gatandatu tariki ya 19 Nyakanga ni bwo impande zombi zashyize umukono ku nyandiko y’amahame y’ibanze aganisha ku guhagarika intambara.

Ni amahame akubiyemo ingingo nkuru zirindwi zirimo agahenge gahoraho hirindwa ibitero byo mu kirere, ku butaka cyangwa mu mazi; cyangwa ikindi gikorwa cyose cyo kudurumbanya, no kureka itangazwa ry’icengezamatwara ry’urwango cyangwa rikangurira gukora urugomo.

Impande zombi zanemeye ko “isubizwaho ryuzuye ry’ubutegetsi bwa Leta ku butaka bwose bw’igihugu ari inkingi y’ibanze y’amasezerano y’amahoro” ndetse no kurekura no guhanahana imfungwa za buri ruhande.

AFC/M23 na Kinshasa bemeranyije guhita batangira gushyira mu bikorwa ibikubiye muri ariya mahame; baniha itariki ya 29 Nyakanga nk’umunsi wa nyuma wo kuba byose babyubahirije.

Nyuma y’iyi tariki kandi impande zombi ziyemeje gutangira ibiganiro bitaziguye, hagamijwe “gutangira ibiganiro ku masezerano y’amahoro bitarenze ku itariki ya 8 Kanama”; na ho amasezerano y’amahoro akaba yagezweho bitarenze ku wa 17 Kanama 2025.

Nyiranterangwa yageze nta kintu gifatika kirakorwa!

Nyuma y’iminsi 10 Kinshasa na AFC/M23 basinyanye amahame y’ibanze aganisha ku guhagarika intambara bamazemo imyaka irenga itatu; kugeza ubu nta gifatika impande zombi zirageraho.

Ni iminsi 10 ahanini yaranzwe no guterana amagambo mu itangazamakuru kubera kutajya imbizi ku byumvikaniweho i Doha muri Qatar.

Nk’ingingo yerekeye “isubizwaho ryuzuye ry’ubutegetsi bwa Leta ku butaka bwose bw’igihugu” Kinshasa iyisobanura ivuga ko AFC/M23 igomba kuva mu bice byose igenzura bikongera kugenzurwa n’Ingabo za FARDC na Polisi ya RDC; ibyo uruhande rw’inyeshyamba rudakozwa.

Umunyamabanga Uhoraho wa AFC/M23, Benjamin Bonimpa, mu kiganiro aheruka kugirana n’itangazamakuru yavuze ko AFC/M23 ari yo igomba gusubizaho ubutegetsi bwa Leta kandi ikabikora muri RDC hose; ibyo yagaragaje ko uruhande rwabo rwatangiye kubahiriza.

Indi ngingo kugeza ubu itarubahirizwa ni ijyanye no kurekura imfungwa.

AFC/M23 ivuga ko hari imfungwa zayo zibarirwa muri 700 Kinshasa ifunze, ndetse iheruka guteguza ko itazasubira mu biganiro by’i Doha kugeza igihe zizarekurirwa.

Uyu mutwe ku ruhande rwayo uvuga ko iyi ngingo na yo wamaze kuyishyira mu bikorwa, kuko hari abasirikare bahoze barwana ku ruhande rwa Leta barenga 12,000 bari barafatiwe i Goma wamaze kurekura.

Aba barimo abacanshuro b’abanya-Romania barenga 3,000; abasirikare ba SADC barenga 8,000 n’aba FARDC barenga 1,400.

Ikindi impande zombi zananiwe ni ugushyiraho Komisiyo zihuriyeho na CICR (Komite Mpuzamahanga ya Croix-Rouge) yari kuzifasha guhanahana imfungwa.

Hagati aho mu minsi 10 ishize hanagiye humvikana imirwano itandukanye yagiye ihuza AFC/M23 n’imitwe ya Wazalendo irwana ku ruhande rwa Leta.

Ni imirwano yasize AFC/M23 yigaruriye uduce dushya tumwe na tumwe, by’umwihariko utwo muri Teritwari ya Masisi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *