afc_m111-27c9f

AFC/M23 yabujije abantu kwigarurira imitungo ya Leta ya RDC

Umutwe wa AFC/M23 washyizeho amabwiriza abuza abantu kwigarurira amasambu n’inzu za Leta mu bice ugenzura; muri Teritwari ya Nyiragongo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ndetse no mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

AFC/M23 mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatatu, yasobanuye ko ariya mabwiriza ashingira ku Itegeko Nshinga rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryo ku itariki 18 Gashyantare 2006 nk’uko ryahinduwe n’itegeko No 11/002 kandi rigasubiramo zimwe mu ngingo by’umwihariko iya 64.

Ashingira kandi ku ngingo z’amategeko agenga AFC/M23 yashyizweho ku wa 15 Ukuboza 2023, ndetse n’izemejwe n’abatangirije M23 i Bunagana ku wa 20 Ukuboza 2023.

Amabwiriza akubiye mu itangazo rya AFC/M23 ryashyizweho umukono n’Umuhuzabikorwa wungirije wa AFC akaba na Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, ku wa 06 Mutarama 2026, abuza abantu kwiha imitungo ya Leta yaba iyubatse, itubatse cyangwa iyo Leta yashyize mu maboko y’abikorera.

Avuga ko “Birabujijwe mu bice byabohowe gushyiraho, gusohora, gutanga, kwandika cyangwa gutuma handikwa inyandiko iyo ari yo yose y’ubutaka, icyemezo cy’iyandikisha, uruhushya rwo gutura cyangwa gukoresha ubutaka, inyandiko ya leta cyangwa iy’amategeko, cyangwa indi nyandiko iyo ari yo yose iha cyangwa yiyitirira guha uburenganzira nyabwo bw’imitungo cyangwa ubw’umuntu ku giti cye kuri iyo mitungo yavuzwe.”

Abaturage babujijwe kandi gukora igikorwa icyo ari cyo cyose cyo gutanga, kugurisha, kwimura cyangwa guhindura uburenganzira ku mutungo, by’umwihariko binyuze mu kwigabiza, kugurisha, gutanga nk’impano, guhererekanya, gutanga nk’umurage cyangwa guhererekanya umutungo, haba mu kwishyurwa cyangwa ku buntu, ku birebana n’imitungo y’ubutaka yavuzwe.

Ubuyobozi bwa AFC/M23 bugaragaza ko uzanyuranya n’icyo ari cyo cyose kirenze ku biteganywa n’amabwiriza azahanwa hakurikijwe ibihano biteganywa n’amategeko n’amabwiriza ariho.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *