Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko nta biganiro ibyo ari byo byose wigeze ugirana na Leta y’u Burundi bivugwa ko iheruka gusaba kureka imikoranire n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ikinyamakuru Africa Intelligence gisanzwe cyandikirwa i Paris mu Bufaransa, giheruka gutangaza ko mu ntangiriro z’uku kwezi Perezida Evariste Ndayishimiye yakiriye i Bujumbura itsinda ry’intumwa za AFC/M23 bakagirana ibiganiro.
Ni ibiganiro bivugwa ko byabaye, mu gihe na none ingabo z’uriya mutwe zimaze igihe zifite gahunda yo kwigarurira Umujyi wa Uvira. Uyu mujyi wa kabiri munini mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo umaze igihe urinzwe bikomeye n’ingabo ziganjemo iz’u Burundi.
Amakuru avuga ko ubwo Ndayishimiye yahuraga n’intumwa za AFC/M23, “zamuburiye ku ngaruka ashobora guhura na zo mu gihe yaba akomeje gushyigikira Kinshasa”, dore ko Gitega ifite ingabo ziri hagati ya 10,000 na 14,000 muri iki gihe zirwana ku ruhande rwa Leta ya RDC.
Bivugwa kandi ko mu rwego rwo kwigarurira Uvira, abarwanyi ba M23 bashaka kuburizamo imirwano itaziguye yabasakiranya n’ingabo z’u Burundi (FDNB); ibyatumye batekereza kuba bagirana amasezerano n’ubutegetsi bwa Ndayishimiye y’uko nta ruhande rwemerewe kurasa urundi.
Kugira ngo ibi bibeho, ngo byabaye ngombwa ko AFC/M23 isaba Gitega kureka imikoranire na Kinshasa, mu rwego rwo kwirinda ko intambara iri muri RDC yakwambukiranya imipaka.
Bivugwa kandi ko mu byo M23 isaba u Burundi harimo ko mu gihe yaba ifashe Uvira, bwakwima ubuhungiro abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo na FDLR igizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Ndayishimiye ku ruhande rwe ngo yasabye M23 “kwitandukanya n’u Rwanda” ashinja guhungabanya inyungu z’igihugu cye.
AFC/M23 biciye muri Corneille Nangaa usanzwe ari umuhuzabikorwa wayo, yavuze ko iri huriro nta biganiro ibyo ari byo byose riri kugirana n’u Burundi.
Nangaa ku wa Kane yabwiye abanyamakuru ati: “Nta biganiro turimo turagirana n’u Burundi, ahubwo turi kuganira n’ubutegetsi bwa Kinshasa ku ikubitiro bwari bwararahiye ko butazigera buganira natwe, ariko uyu munsi barimo baraganira natwe kubera ingufu z’uko ibintu byifashe.”
Muri Kanama uyu mwaka hamenyekanye amakuru y’uko mu kwezi kwari kwabanje M23 na Leta y’u Burundi bari bahanye imfungwa zibarirwa muri 20, gusa aya makuru na yo uyu mutwe wayamaganiye kure uvuga ko ari ibinyoma.




