Umutwe wa AFC/M23 wateye utwatsi ibirego by’ibihugu bikomeje kugaragaza ko ukoreshwa n’u Rwanda, ugaragaza ko imvugo nk’iyo igamije guhindura ukuri mu buryo buteye inkeke, bigaha ishingiro ya Leta ya Kinshasa igamije kurimbura no guheza igice cy’abaturage bayo.
AFC/Yatangaje ibi nyuma y’uko ku wa Gatanu tariki ya 12 Ukuboza ibihugu binyamuryango by’akanama ka Loni gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi, byibasiye u Rwanda birushinja gukomeza gufasha uriya mutwe.
Igitutu ku Rwanda na AFC/M23 cyongeye kuba cyinshi, nyuma y’uko izo nyeshyamba zishoboye kwigarurira uduce twinshi two mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, turimo n’umujyi wa Uvira.
Ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa, u Bubiligi, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byumvikanye byikoma u Rwanda ku bw’ifatwa ry’uriya mujyi.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatandatu, yateye utwatsi abakomeje kwikoreza umuryango wabo u Rwanda.
Ati: “Igerageza ryose ryo kugaragaza AFC/M23 nk’abanyamahanga cyangwa abakoreshwa n’u Rwanda ni uguhindura ukuri mu buryo buteye inkeke, bigaha ishingiro imvugo ya Leta ya Kinshasa igamije gumaraho no gushyira ku ruhande igice cy’abaturage b’Abanye-Congo, no gushyira hasi abaturage bo ku rwego rwa kabiri.”
Kanyuka yavuze ko icyo AFC/M23 ihuriraho n’u Rwanda cyonyine ari ugusangira impungenge za Jenoside.
Uyu mutwe wasobanuye ko ari umuryango ugamije kubohora Abanye-Congo, wiyemeje gukemura impamvumuzi z’amakimbirane ari muri RDC.
Ni impamvu zirimo kuba ubutegetsi bwa Kinshasa bwarigize nk’inyamaswa zinyaga, bugahitamo gukorana n’imitwe yitwaje intwaro y’imbere mu gihugu n’iyo amahanga, irimo n’uw’Abanyarwanda b’abajenosideri.
Harimo kandi isukura rishingiye ku moko rikorwa na Leta, igamije kumaraho by’umwihariko Abatutsi b’Abanye-Congo n’andi moko Leta ya Kinshasa yashyize mu gatebo kamwe na bo nk’Abanyamulenge n’Abahema.
Indi mpamvu AFC/M23 igaragaza ni imiyoborere mibi, irangwa no gushimuta Leta, ihohoterwa rikorerwa abatavuga rumwe n’ubutegetsi, aho abayobozi babo bibwa amajwi, bagafungwa, bakicwa cyangwa bagahatirwa guhungira mu mahanga.
Kanyuka yashimangiye ko “bagize AFC/M23 barwanira uburenganzira bwabo, cyane cyane kwemererwa ubwenegihugu bwabo bwa Congo, gutahuka kw’impunzi no kurindwa Jenoside ikorwa n’ingabo zakoze Jenoside ubu zifatanyije n’ingabo za Leta ya Kinshasa, zishyigikiwe n’ingabo z’u Burundi.”
Yavuze ko uriya mutwe wahatirijwe gufata intwaro kugira ngo twirwaneho imbere y’ubutegetsi bwiyemeje gutsemba Abatutsi b’Abanye-Congo kandi butubahiriza na gato amasezerano bwashyizeho umukono.
AFC/M23 yagaragaje ko kuva yo na Leta ya RDC batangiye ibiganiro bya Doha, yakunze kugabwaho ibitero byinshi byica abaturage bigabwa n’indege z’intambara z’ubutegetsi bwa Kinshasa, harimo n’utudege tutagira abapilote (drones).
Uyu mutwe washimangiye ko nk’abaturage bafite uburenganzira bwo guhangana na Leta yabatereranye, mu gihe cyose bibaye ngombwa ko barwanira uburenganzira bwabo.




