20251205_172821

AFC/M23 yavuze umubare w’abamaze kugwa mu bitero bya FARDC na FDNB muri Kivu y’Amajyepfo 

Abantu 23 ni bo bamaze kwicirwa mu bitero birimo iby’indege z’intambara, za drone n’imbunda ziremereye ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zikomeje kugaba mu bice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyepfo, nk’uko umutwe wa AFC/M23 wabitangaje.

Umuvugizi w’uyu mutwe, Lawrence Kanyuka, mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Ukuboza, yagaragaje ko ibisasu bimaze iminsi itatu birasirwa ku butaka bw’u Burundi bikomeje kugwa mu midugudu ya Congo Kinshasa bikica abagore n’abana, ndetse bikanakomeretsa abaturage benshi.

Ni ibisasu kandi bikomeje gusenya inzu z’abaturage, amashuri ndetse n’amavuriro.

AFC/M23 ivuga ko usibye ibisasu biri kurasirwa ku butaka bw’u Burundi, hari n’ibitero byo mu kirere bikomeje gukorwa hifashishijwe indege z’intambara, za drone n’imbunda ziremereye bikibasira uduce dutuwe cyane n’abaturage muri Kivu zombi.

Ni ibitero uyu mutwe uvuga ko na byo biri gutegurirwa i Burundi, ndetse ukanashimangira ko byerekana umugambi wo kurimbura abatuye mu burasirazuba bwa RDC.

Wavuze ko kugeza ubu abantu 23 ari bo bamaze kugwa mu bitero byatangiye mu minsi itatu ishize, mu gihe abandi benshi bakomeretse.

Kanyuka yagize ati: “Turamagana twivuye inyuma ibi bitero by’ubugome ndetse n’iterabwoba bikorwa mu buryo buhuriweho n’ubutegetsi bwa Kinshasa ndetse n’inshuti yabwo ari yo u Burundi. Imibare y’agateganyo irerekana ko abapfuye ari 23 mu gihe abandi benshi bakomeretse.”

AFC/M23 kandi ivuga ko abaturage benshi bahatirijwe kuva mu byabo, bahunga berekeza mu Rwanda ndetse n’i Bukavu. Amakuru avuga ko ababarirwa mu 1,500 ari bo bamaze guhunga.

Uyu mutwe wongeye kumenyesha abaturage ko uri kumwe na bo, unamagana u Burundi bukomeje kwivanga mu makimbirane areba abanye-Congo.

Wabwiye u Burundi ko bwakibanze mu guhindura imibereho y’abaturage babwo, wizeza gukomeza kurinda abaturage ku kiguzi icyo ari cyo cyose.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *