President-Edgar-Lungu

Afurika: Urukiko rwateye utwatsi ubujurire bw’umuryango wa Lungu udashaka ko ashyingurwa muri Zambia

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 16 Nzeri, Urukiko Rukuru muri Afurika y’Epfo bwateye utwatsi ubujurire bw’umuryango wa nyakwigendera Perezida wa Zambia, Edgar Lungu, wasabye guhagarika kohereza umurambo we muri Zambia kugira ngo abe ari ho ashyingurwa.

Uyu muryango wegereye urukiko muri Pretoria ujuririra urubanza rwaciwe mbere rwahaye Guverinoma ya Zambia uburenganzira bwo gusubiza umurambo wa Lungu muri Zambia ngo ashyingurwe ku rwego rw’igihugu.

Uyu muryango wari wizeye ko wasaba guhagarika iki cyemezo mu Rukiko rw’Ikirenga rw’Ubujurire (SCA) ariko icyifuzo cyabo nticyakiriwe. Urukiko rwavuze ko nta mpamvu ifatika bafite yo gutsinda mu bujurire.

Lungu w’imyaka 68 yapfuye ku itariki ya 5 Kamena, ubwo yari ari kwivuriza muri Afurika y’Epfo, aho umurambo we ukiri kugeza ubu nk’uko iyi nkuru dukesha Anadolu Agency ivuga.

Uyu muryango wavuze ko Urukiko Rukuru rwa Pretoria rwibeshye rugendera ku mategeko ya Zambia ku makimbirane hagati yabo na guverinoma, aho gushingira ku mategeko yo muri Afurika y’Epfo.

Muri Kanama, urukiko rwavuze ko “hakurikijwe amategeko ya Zambia, uwahoze ari perezida ku giti cye cyangwa ibyifuzo by’umuryango we bidashobora kurenga uburenganzira bwa Leta bwo guha icyubahiro uwo muntu mu gushyingurwa mu rwego rw’igihugu no gushyingurwa ahagenewe abayobozi b’igihugu.”

Uyu muryango wifuzaga ko Lungu yashyingurwa i Johannesburg, kubera amakimbirane ya politiki ufitanye na Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema. Banavuze kandi ko Lungu yagaragaje icyifuzo ko Hichilema atagomba kuzitabira umuhango wo kumushyingura.

Mu kwezi gushize, Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga rwanze icyifuzo cy’umuryango cyo kujuririra mu buryo butaziguye urukiko rukuru, wamagana icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rukuru rwa Pretoria uterekanye impamvu zihagije.

Impuguke mu by’amategeko zavuze ko niba uyu muryango udakomeje kujurira, Guverinoma ya Zambia ishobora gutangira inzira yo gucyura umurambo w’uwahoze ari pperezida.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *