Abantu 17 bishwe barasiwe mu ngo ebyiri mu mudugudu wo mu Ntara ya Cape y’Iburasirazuba mu gihugu cya Afurika y’Epfo abapolisi bakaba bavuga ko ku wa Gatandatu batangiye guhiga abakekwaho kuba inyuma y’ubu bwicanyi.
Afurika y’Epfo ifite imwe mu mibare iri hejuru cyane y’ubwicanyi ku Isi, aho buri mwaka ubwicanyi bugera ku 20.000 bwandikwa ku baturage barenga miliyoni 60 nk’uko tubikesha Reuters.
Polisi mu itangazo ryayo yavuze ko amasasu yarashwe mu ngo ebyiri zitandukanye mu mudugudu wa Lusikisiki kandi ko muri rusange hapfuye abagore 15 n’abagabo babiri.
Urwego rwa polisi rwo muri Afurika y’Epfo rwagize ruti: “Mu nzu imwe hapfuye abantu 13, barimo abagore 12 n’umugabo umwe. Mu rundi rugo, abantu bane na bo barapfuye.”
Impamvu y’ibyo bitero ntiramenyekana ariko abapolisi bavuze ko batangiye guhiga abarashe.



