Abantu bagera kuri 60 mu gihugu cya Afrika Y’epfo bamaze guhitanwa n’imvura idasanzwe yateye umwuzure naho abarenga 1000 bamaze gukurwa mu byabo mu gace k’iburasirazuba n’amajyepfo y’iki gihugu.
Imvura nyinshi yaguye muri iki gihugu mu minsi ishize, yibasiye igice cy’amajyepfo ndetse n’icy’iburasirazuba irahangiza bikomeye kuva muri weekend ishize.
Mu itangazo umukuru w’igihugu Cyril Ramaphosa yasohoye kuri uyu wa gatatu , yihanganishije imiryango yagizweho ingaruka n’iki cyiza.
Iryo tangazo rigira riti’’Imitima yacu irikumwe by’umwihariko n’imiryango y’abagizweho ingaruka z’urupfu, gukomereka n’abatakaje imitungo yabo’’
Yakomeje agira ati’’ Ibihe turimo biradusaba twese gusenyera umugozi umwe nk’igihugu tugafasha imiryango yagizweho ingaruka ‘’
Umubare w’abamaze gusiga ubuzima muri uyu mwuzure ukomeje kwiyongera kubera ko ejo hashize tariki ya 23 Mata 2019, abatabazi bari bamaze kubona abantu 33 bapfuye. Gusa abatabazi baracyashakisha kuko hashobora kuba hari abandi barengewe n’amazi bataraboneka.
Iyi mvura yangije ibintu by’inshi kuko amazu menshi yarahirimye,imihanda iracika , amazi afunga inzira ndetse n’ibiti n’insinga by’amashanyarazi birangirika cyane.
Icyigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe muri Afrika Y’epfo cyari cyaburiye abaturage ko hateganijwe imvura nyinshi ndetse n’umuyaga bishobora kwangiza ibiraro n’imihanda bidakomeye.
Leta ya Afrika Y’epfo ikaba iteganya kwimura abaturage ikabavana mu duce tw’amanegeka ikabimurira ahantu heza. Kugeza ubu,abaturage benshi bajyanwe ku bitaro mu gihe hagishakishwa abandi bagwiriwe n’amazu.
Nkurunziza Viateur @Bwiza.com



