bafana-bafana-1200g

Afurika y’Epfo yasabye imbabazi FIFA

Minisitiri w’Urubyiruko, Siporo n’Ubugeni wa Afurika y’Epfo, Gayton McKenzie yandikiye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino ibaruwa isaba imbabazi ku makosa yakozwe mu mukino w’ikipe y’igihugu Bafana Bafana mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Iyi baruwa yasohotse ku wa 16 Ukwakira 2025, isobanura ko Afurika y’Epfo yambuwe amanota kubera gukinisha umukinnyi utari wemerewe gukina mu mukino wayihuje na Lesotho, ibintu Minisitiri yise “ikosa ry’imiyoborere ritakabaye ryarabaye.”

Mu ibaruwa ye, McKenzie yavuze ko Leta ya Afurika y’Epfo n’Ikigo ayobora “biseguye byimazeyo ku makosa yabaye, kandi ko bitajyanye n’indangagaciro igihugu cyabo cyubahiriza mu mikino.”

Yakomeje avuga ko yahamagaje ubuyobozi bwa SAFA (South African Football Association) burimo Perezida Dr. Danny Jordaan na Ms. Lydia Monyepao, Umuyobozi Mukuru, kugira ngo basobanure uko iki kibazo cyabaye.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *