InShot_20250605_115055258

Agahinda kejyetse Khadime Ndiaye wavuzweho kugurisha Rayon Sports

Ku nshuro ya mbere umunyezamu w’Umunya-Senegal Khadime Ndiaye, wahoze arinda izamu rya Rayon Sports, yagaragaje ibyiyumviro bye nyuma yo gutandukana n’iyi kipe, ubwo amasezerano ye yarangiraga muri Gicurasi 2025.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’itangazamakuru, Khadime yavuze ku rujijo n’akababaro yanyuzemo, anagaragaza ko hari byinshi byavuzwe byamubabaje, ariko atigeze abonera ubusobanuro bweruye kuri byo.

Ati: “Amasezerano yanjye na Rayon Sports yarangiye muri Gicurasi 2025. Hari ibivugwa ku izina ryanjye byambabaje cyane. Nta kintu cyaha cyigeze kinyandikwaho gifite gihamya. Nabaye umuntu w’icyubahiro n’ukuri guhora imbere.”

Khadime yanenze cyane abantu bacecekeye ibihuha byamuvuzweho, harimo n’abari bafite ububasha bwo kubisobanura.

Ati: “Igitangaje ni uko abantu bose bagumanye ukuri. Kuki nta wavuze ukuri, n’uwavuzwemo ubwe? Ariko abafana n’abakurikiye umukino bazi ko nakiniraga ikipe n’umutima wose. Rayon Sports yakomeje kuba mu makipe akomeye kandi nabigizemo uruhare.”

Nubwo agifite ibikomere ku mutima, Khadime Ndiaye yagaragaje ishimwe rikomeye ku bafana ba Rayon Sports ati: “Ndabashimira byimazeyo. Mwangaragarije urukundo no mu bihe bikomeye. Ntimwigeze mutwitaza, mwaduhaye imbaraga. Ubutumwa bwanjye ni ubw’ishimwe n’ukwemera ko nta na rimwe nzibagirwa ubufasha bwanyu.”

Uyu mugabo yakiniye Rayon Sports mu bihe bitandukanye, anafatwa nk’umwe mu banyezamu batanze umusanzu ukomeye ku ikipe.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *