Nk’uko byagiye bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye cyane cyane iby’i Burundi ko urupfu rwa Gen Adolphe Nshimiyimana rwakuruwe n’abanyapolitiki bari binjijwe muri Guverinoma atabishaka, Agathon Rwasa wagizwe Visi Perezida w’inteko Ishingamategeko ni we watungwaga agatoki mbere y’abandi ko yahawe uwo mwanya bose batabishaka, kuri ubu nawe batangiye kumukora mu nda.
Ku wa Gatandatu tariki ya 22 Kanama 2015, nibwo umuyobozi wa Komini Isale iri muri Bujumbura, wari usanzwe abarizwa mu ishyaka FNL rya Agathon Rwasa yishwe n’abantu batazwi, icyo ngo kikaba nk’ikimenyetso cy’uko i Burundi abantu bakomeje kwicwa uruhongohongo.
Mu bayobozi (administrateurs) 129 bagize igihugu cy’u Burundi cyose, uyu Pontien Barutwanayo wishwe ngo ni we muyobozi wenyine muri aba 129 wabarizwaga mu ishyaka FNL rya Agathon Rwasa utavuga rumwe na Nkurunziza n’ubwo bwose yagizwe Visi Perezida mu Nteko Ishingamategeko.

Célestin Ruridikye umukozi mu muryango uharanira uburenganzira bwa muntu i Burundi yatangaje urupfu rw’uyu muyobozi wishwe muri aya magambo: “ administrateur yari mu kabari asangira n’abandi, hari hari abantu benshi…, muri ako kanya nibwo imodoka yaje irimo abicanyi barasa amasasu muri ako kabari birangira administrateur yishwe[…]”.
Yakomeje avuga ko abantu 3 mu bari kumwe nawe ko nabo bakomerekejwe n’amasasu, kugeza n’ubu abakoze ibyo ntibaramenyekana ariko polisi igatangaza ko ikiri mu iperereza ry’abakomeje kwica abanyapolitiki n’abasirikare.
Agathon Rwasa yinjiye muri Guverinoma Gen. Adolphe Nshimiyimana aricwa
Amakuru aturuka i Bujumbura yemeza ko ibintu byatangiye kuzamo ubwumvikane buke ubwo Nkurunziza yari amaze gutangazwa nk’uwatsinze amatora y’umukuru w’igihugu.
Agathon Rwasa wari waje amukurikiye ngo bamwe mu ba jenerali ba hafi ya Perezida Nkurunziza bari barimo na Gen Adolphe ngo batangiye kutumvikana kuri Agathon Rwasa bamwe badashaka ko ahabwa umwanya muri Guverinoma ko nta kintu na kimwe yigeze abafasha mu gihe imyigaragambyo yari ikomeye ahubwo ko yari muri opozisiyo.

Mbere na mbere Gen Adolphe Nshimiyimana niwe washyirwaga mu majwi ko atashakaga Agathon Rwasa muri Leta nshya ya Nkurunziza yari igiyeho, ibi ngo bikaba ari byo byaje kuba intandaro yo kutumvikana kwe na Perezida Nkurunziza.
Mu buhamya bwatanzwe n’umuturage ufite amakuru y’uburyo Gen Adolphe yishwe; bugatangazwa ku kinyamakuru Bujanews, ngo Gen Adolphe yarasiwe ku biro by’umukuru w’igihugu, araswa isasu rimwe mu mutwe, by’umwihariko araswa nyuma y’agasuzuguro ngo yari amaze kugaragaza mu nama bari barimo arashe umusirikare mugenzi we ariko ntiyapfa.
Bitangazwa y’uko Gen Adolphe yarashe uwo musirikare ku bw’ibitutsi bari bamaze gutukana, Adolphe amucyurira ko nta ntambara nimwe yarwanye yabavanye mu ishyamba, by’umwihariko Gen Adolphe ngo yifuza ko umugore we ahabwa ubuyobozi yifuzaga muri Sena.
Ubwumvikane buke mu gutanga imyanya muri Guverinoma yari igiyeho nshya nyuma y’itorwa rya Nkurunziza ngo niyo ntandaro y’urupfu rwa Gen Adolphe Nshimiyimana, bose bari bazi nk’igihangage ndetse no kutavugirwamo mu bafata ibyemezo ntakuka mu buyobozi bwa Nkurunziza.
Uwatanze ubuhamya yagize ati: “Adolphe bamurashe urusasu rumwe mu mutwe, nta handi hantu yigeze akomereka murebye uko imodoka yiwe yari imeze, Adolphe niko bahise bamutereka mu modoka, abasirikare bari kumwe ntacyo bari kuvuga kuko byari iby’ubuyobozi, niko kubabwira bati nimumutahane, imodoka igenda imutahanye; Icyo bakoze ni iki, batumye garde yiwe presidentielle, arayituma igenda yihuta, imodoka bayirasa kuriya muyibona’’.
Gen Adolphe yarishwe ku wa 2 Kanama, bukeye nibwo Pierre Claver Mbonimpa Umuyobozi mukuru wa Sosiyeti sivile akaba n’umukuru w’umuryango wa APRODH yarashwe Imana ikinga ukuboko ararusimbuka, ku wa 15 Kanama nibwo Col Jean Bikomagu wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo i Burundi yishwe, abo bakaba basanga abandi baturage barenga ijana bagiye bicwa kuva muri Mata ubwo byatangazwaga ko Nkurunziza agiye kwiyamamariza manda ya 3.
Uyu muyobozi wabarizwaga muri FNL wishwe, ngo yakoranye cyane na Agathon Rwasa muri iri shyaka, abaturage bakaba batangaza ko atajyaga yumvikana n’Imbonerakure ndetse ko bikekwa ko ari zo zamuhitanye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com



