téléchargement (12)

Agathon Rwasa yashimangiye ko amatora ateganijwe mu Burundi ari nk’ikinamico

Umunyapolitiki Agathon Rwasa usanzwe atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’ u Burundi, yatangaje ko amatora ategerejwe muri iki gihugu ko atari amatora hubwo ko ari ikinamico iri gukinwa n’ishyaka riri ku butegetsi rya CNDD-FDD riyobowe na Evaliste Ndayishimiye.

Yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru i Burundi, aho yasabye ko haba inama yo ku rwego rw’igihugu, kugira ngo yamagane ubutegetsi bwa Perezida Ndayishimiye butegekesheje iki gihugu igitugu.

Agathon Rwasa yasobanuye ko amatora y’abadepite n’ay’abayobozi ba za komine agiye kuba, yazamuye umwuka mubi muri politiki y’u Burundi, kubera ibibazo biyisanzwemo, birimo kudaha agaciro abaturage, kubakandamiza, ndetse no kuba nta rubuga rwa demokarasi ruhari.

Uyu munyapolitiki yakomeje avuga ko amatora agiye kuba muri iki gihugu asa nk’ikinamico yateguwe na CNDD-FDD, agira ati: “Aya si amatora, ni nk’ininamico.”

Yanaboneyeho kandi kuvuga ko ibikorwa byabanjirije aya matora, nabyo byagaragayemo ikinamico, kuko yahise agira ati: “Kwiyamamaza kwabo nabyo n’inkimyidagaduro ya CNDD-FDD Byose bisa n’ibyamaze gukorwa.”

Rwasa kandi yashinje iri shyaka rya CNDD-FDD gucengeza amatwara yaryo mu nzego zishinzwe ibikorwa by’amatora kuva ku nzego zo hasi kugeza kuri komisiyo ishinzwe amatora, asobanura ko iyi nayo ari indi mpamvu ishobora gutuma amatora atabaho mu buryo bunyuze mu mucyo.

Yanashimangiye ibi avuga ko ibikorwa byo kwiyamamaza bimaze iminsi bikorwa, byakozwe mu mwuka w’ubwoba udasanzwe, ngo aho abantu baterwaga ubwoba n’urubyiruko rw’imbonerakure zisanzwe mu ishyaka rya Evariste Ndayishimiye.

Yasoje avuga ko yamaganye ibiri mu gukorwa n’abakorera mu kwaha k’u butegetsi buriho, bakambura amakarita y’itora bamwe mu baturage, ndetse kandi ngo bakabatera ubwoba mu ntara zitandukanye cyane cyane mu bice byo mu byaro.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *