screenshot_28.png

AGF yashimye Dr Frank Habineza na DGPR ku musaruro bakuye mu matora

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR – Green Party) by’umwihariko umuyobozi waryo Dr Frank Habineza yashimiwe n’ihuriro ry’aya mashyaka muri Afurika ku bw’umusaruro bagize mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite yabaye mu Rwanda ku wa 14 no ku wa 15 Nyakanga 2024.

Dr Frank Habineza ni we mukandida watanzwe na DGPR – Green Party ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Komisiyo y’igihugu y’amatora yatangaje ko uyu yagize amajwi 0.50% nyuma yo gutorwa n’abantu 44, 479.

Nyuma y’uko aya majwi atangajwe uyu Dr Frank Habineza yatangaje ko yemeye ibyavuye mu matora ndetse anashimira Perezida Paul Kagame wegukanye intsinzi ku majwi 99.18%. Anatangaza ko agiye kuri biro y’Ishyaka rye kuba ari ho akomereza akazi.

Ku rundi ruhande, mu matora y’Abadepite naho iri shyaka ryabashije kwegukana imyanya 2 mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda nyuma yo kugira amajwi 4.56% yaturutse mu batora 405.893,

Bushingiye kuri uwo musaruro w’Ishyaka DGPR – Green Party, ubuyobozi bw’ihuriro ry’aya mashyaka ku mugabane w’Afurika (Africans Greens Federation, AGF) bwashimiye Dr Frank Habineza bunamusaba kudacika intege akazakora neza mu matora ataha.

Itangazo rya AGF riti: “Turagushimira (Dr Habineza Frank) hamwe n’abanyamuryango b’ishyaka ryawe ku bwo kugira uruhare muri ayo matora no ku bw’amajwi mwagize. Tuboneyeho no kugushishikariza gukora cyane mu rwego gusigasira ibyo mwagezeho.”

screenshot_28.png

Abinyujije kuri X ye, Dr Frank Habineza nawe yashimiye AGF yemeza ko ubutumwa bamuhaye busobanuye byinshi.

Ishyaka DGPR (Democratic Green Party of Rwanda) rimaze kwitabira amatora yo mu Rwanda inshuro ebyiri, muri 2017 no muri 2024. Kuva ryatangira kwitabira aya matora ryagiye ribasha gusa kwegukana imyanya 2 mu nteko ishinga amategeko, kuri ubu muri iyi manda rikaba rizaba rihagarariwe na Ntezimana J Claude na Maombi Carine.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *